Umunsi w’Intwari z’igihugu ubusanzwe wizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka ariko Abanyarwanda batuye mu mahanga baracyakomeje mu mujyo wo gutegura ibikorwa byo kwizihiza uwo munsi mu kwezi kwa Gashyantare kose.
Abanyarwanda baba muri Zambia bizihije uyu munsi ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023. Ni mu birori byitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 300 bari n’Ubuyobozi bwa Diaspora y’u Rwanda muri Zambia. Byabereye mu cyumba cy’inama cya “Mulungushi International Conference Centre” i Lusaka muri Zambia.
Ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byayobowe na Niyomutabazi Théophile; byatangijwe haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu yakurikiwe n’isengesho.
Uhagarariye Komite ya Diaspora muri Zambia, Ndahayo Sylvere, yakanguriye abitabiriye ibi birori kugera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda bazirikana uwo munsi kandi barangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Rugira Amandin, yashimiye abitabiriye ibirori by’agaciro, bifasha kwibuka amateka y’intwari n’isomo zikwiye kwigirwaho.
Yakomeje avuga ko bikwiye kujyana no kuzirikana “ibikorwa by’ikirenga kandi by’ingirakamaro byaranze intwari z’u Rwanda.’’
Ambasaderi Rugira yavuze ko abakurambere b’u Rwanda bagiye barangwa n’ibikorwa by’ubutwari byagiye bigaragara mu bihe binyuranye by’amateka y’u Rwanda.
Muri ibi bihe, yavuze “icy’umwaduko w’Ubukoloni n’ubucakara; mu gihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri; mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo.’’
Yaboneyeho gusaba by’umwihariko urubyiruko gukomeza guharanira gukora ibikorwa byiza bifitiye igihugu akamaro rugendeye ku rugero rwiza rwatanzwe n’Intwari z’Igihugu kandi hashingiwe ku ndangagaciro remezo zirimo “Gukunda igihugu, Ubumwe, Umurimo n’Ubupfura”.
Muri uyu mwaka by’umwihariko, Umunsi w’Intwari wizihijwe ku nsanganyamatsikoigira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari muri Zambia basusurukijwe n’Itorero Imena rigizwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu binyuze mu mbyino n’indirimbo za Kinyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!