Emmanuel Safari yemeza adashidikanya ko Perezida Kagame azaza yisanga, ndetse n’abanyarwanda batuye mu Buholandi bamwiteguye bihagije.
Ati "ibintu byose birimo biragenda neza rwose, kandi kubera ubunararibonye dusanganywe mu bikorwa bitandukanye dufatanya na Ambasade, urugero nk’uyu mwaka wonyine twakiriye imurikagurisha mpuzamahanga incuro zirenze imwe, dutegura umunsi wo kwibohora, aha hose dutumira inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi."
Safari yongeraho ati "Nkuko bigenda buri mwaka twateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twakiriye abayobozi bakuru b’igihugu."
Ahereye kuri ubwo bunararibonye mu gutegura ibikorwa binini kandi bikomeye, Safari yemeza ko no kwakira Perezida Kagame babyiteguye neza kandi bigeze ku musozo.
Ariko Rwanda Day 2015 asanga ari igikorwa gikomeye ndetse gitandukanye n’ibindi bakoze mu myaka yabanje, kuko uwo bazaba bakiriye Perezida Kagame ari we wabagejeje ku byo bakoze byose.
Safari yizeza abandi banyarwanda bazaturuka muri Diaspora zindi, mu Burayi, Amerika no mu Rwanda, ko Diaspora yo mu Buholandi izabakirana urukundo n’urugwiro nkuko bigomba, ahubwa akabasaba gukomeza kwiyandikisha kugira ngo kubakira bizarusheho koroha.
Ntabwo ari abanyarwanda gusa biteguye kwakira Perezida Kagame, kuko ngo hari n’abandi baba mu Buholandi bazaboneraho amahirwe yo kubonana na Perezida Kagame cyane ko bashima ibikorwa bye bataramubona.
Safari ati "Urugero rwa hafi natanga ni uko tariki ya 19 Mata 2014 yagenewe igihembo na AFTV "Africa Television" ku bikorwa bye by’indashyikirwa kubera ibikorwa by’amahoro n’umutekano n’ubutabera yagaragaje haba mu Rwanda no mu mahanga."
Iki gihembo cyahawe Perezida w’u Rwanda uwo munsi cyakiriwe na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.
Safari abishingiraho akavuga ko nta kabuza ari icyerekana ko ibikorwa bye byarenze imipaka.
Abajijwe niba baratekereje uburyo bwo kwakira abantu bafite ubumuga, Safari yarasubije ati "cyane rwose, twarabitekereje."



















TANGA IGITEKEREZO