Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Kamena 2017, ubera ku Ishuri Ryisumbuye rya Marua Pula riherereye mu Mujyi wa Gaborone ku bufatanye n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Botswana (Ditshwanelo).
Umuhango witabiriwe n’abantu basaga 100 biganjemo abanyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri Gaborone n’inkengero zayo ndetse n’abandi batumirwa.
Hacanwe urumuri rw’icyizere ndetse herekanwa film ku ruhare rw’itangazamakuru mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo itangazamakuru rikoreshejwe neza rihuza abantu aho kubatanya.
Umwe mu bahagarariye Abanyarwanda batuye muri Botswana, Dr James Nkusi, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse naho igihugu kigeze cyiyubaka.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka, bunguranye ibitekerezo bibanda cyane ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
Umuyobozi mukuru wa Ditshwanelo, Alice Mogwe, yibukije urubyiruko rwitabiriye uyu muhango ko ivangura iryo ariryo ryose niyo ryaba rito rititondewe rishobora gukura rikabyara amahano nk’uko byabaye muri byabaye mu Rwanda, arusaba kuryirinda aho riva rikagera.
Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti, Abanyarwanda batuye muri Botswana biyemeje kwishyurira abacitse kw’icumu batishoboye 100 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).



















TANGA IGITEKEREZO