Hari mu kiganiro cyitwa “Le duel Natacha Polony, Raphaël Glucksmann” cyatambutse ku wa 18 Werurwe 2018, maze bakomoza ku nyandiko zigaragaza ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995 zidashyirwa hanze, kandi zitezweho kugaragaza ukuri ku byabaye.
U Bufaransa bushinjwa ko bwafashije abacuze umugambi wa Jenoside ndetse bakawushyira mu bikorwa, mu gihe na nyuma y’imyaka 24 bucyinangira.
Polony yavuze ko ari ngombwa guhishura izo nyandiko, ariko bizarangira bigaragaye ko nta tandukaniro ryari hagati y’abakoraga Jenoside n’abayikorerwaga, akoresha imvugo ‘des salauds face à d’autres salauds’.
Yagize ati “Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.”
Iyo mvugo yarakaje Abanyarwanda benshi, ndetse mu izina ry’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), Me Gisagara Richard uwunganira mu nkiko yandikira urwego rugenzura ibinyura mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, Conseil Supérieur de l’Audiovisuel (CSA), anasaba ibisobanuro France Inter.
Mu gisubizo umuyobozi w’agateganyo w’iyi radio, Laurence Bloch, yatanze ku wa Gatanu, yamaganye amagambo atuka abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwe kuri France Inter ariko Umuryango w’Abanyarwanda uvuga ko utanyuzwe bihagije.
Wakomeje ugira uti “Uwo muyobozi nubwo yavugaga ko nawe yababajwe n’ibyo icyo kuganiro cyavuze kuri Jenoside yakorewe abatutsi kandi akanavuga ko atezemera na rimwe ko Radio France Inter ivugirwaho amagambo ahakana Jenoside, ntiyiheze asaba imbabazi cyangwa ngo yerure yamagana Natacha Polony.”
Laurence Bloch yavuze ko ku bwe azirikana akababaro k’abarokotse kandi ko ahora atekereza abantu u Bufaransa bwari gutabara butatabaye ndetse ngo yavuganye n’abanyamakuru bashyizwe mu majwi, Natacha Polony na Ali Baddou, ko kuri iki Cyumweru bagomba kugaruka kuri icyo kibazo bakisobanura bagaragaza ko badahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Wakomeje ugira uti “Mu gisubizo CRF imaze kumugezaho ibicishije k’uyunganira Me Richard Gisagara, uyu muryango wamubwiye ko ibyo ari byiza ariko ko batanyuzwe burundu.”
Bamwibukije ko abashaka gupfobya Jenoside bakoresha amayeri menshi nko kuvuga ko habayeho jenoside ebyiri cyangwa se bakayitirira intambara ngo yaba yarahuje impande ebyiri ndetse ko mu Bufaransa nta muntu watinyuka kugereranya aba-Nazi n’Abayahudi bishe mu ntambara ya kabiri y’Isi.
CRF yabwiye uwo muyobozi ko itegereje kumva uburyo aba banyamakuru bazisobanura, ikabona gufata umwanzuro w’icyo izakora.
Yanamwibukije ko amategeko y’u Bufaransa ubu adahana gusa uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ahana n’undi muntu uwo ariwe wese uyipfobya cyangwa se akayigira impfabusa.



















TANGA IGITEKEREZO