Iki gitaramo cyabaye ku itariki 9 Nzeri 2017, cyahuje abasaga 100 batuye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Ni igikorwa cyaranzwe n’amasengesho n’ibiganiro bigaruka ku gushima imitegurire y’amatora, uko yitabiriwe n’uko yayobowe by’umwihariko uruhare rw’abakorerabushake.
Umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye i Cape Town, Ernest Kajabo yashimiye abari muri uyu muhango uburyo bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 3 Kanama ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku ya 4 ku bari imbere mu gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze ko ubumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda ari bwo buryo bwo guteza igihugu intambwe ikomeye.
Abitabiriye uyu muhango nab o bashimye leta y’u Rwanda kuba yarateguye ibyari bikenewe byose kugira ngo abatuye mu Mujyi wa Cape Town babashe kwitabira matora.
By’umwihariko abakorerabushake bayoboye amatora bashimiwe ku bw’uruhare rwabo mu migendekere myiza yayo.



















TANGA IGITEKEREZO