00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agiraneza Rebecca yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda muri Malaysia

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 22 October 2013 saa 08:53
Yasuwe :

Agiraneza Rebecca, w’imyaka 20, yambitswe ikamba rya Miss Rwanda Malaysia 2013, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2013, mu birori byabereye muri Malysia.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Miss Rwanda Malaysia 2013 Agiraneza Rebecca, yatowe atsinze bagenzi be bane bari kumwe ku musozo w’aya marushanwa ari bo Violet Mahoro, Queen Elodie Cyuzuzo, Mbabazi Justine Kabuto na Pamela Rwigema.
Agira neza asanzwe ari umunyeshuri muri Malaysia mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti (Pharmacy).
Nk’uko IGIHE twari (…)

Nk’uko IGIHE twari twabibatangarije mbere, Agiraneza Rebecca atorewe inshingano zirimo guteza imbere umuco nyarwanda, ubukerarugendo n’imyidagaduro no kumenyekanisha igihugu hirya no hino ku Isi.

Agiraneza azakora kandi ibikorwa bitandukanye bimenyekanisha u Rwanda byiganjemo iby’urukundo muri Malaysia no mu bindi bice bya Afurika.

Ni ubwa mbere iri huriro ry’Abanyarwanda baba muri Malaysia ritoye Nyampinga urihagarariye.

Iri huriro ryashinzwe mu 2011. Ubu rifite abanyamuryango barenga ijana biganjemo abiga muri Kaminuza zo muri iki gihugu.

Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:

Abantu b'ingeri zose bari babukereye bitabiriye itorwa rya Nyampinga w'u Rwanda muri Malaysia
Byari ibyishimo byinshi muri ibi birori; uyu ni umwe mu bafataga amafoto
Dj Esggy, umwe mu basusurukije iki gitaramo cyo gutora Nyampinga
Habyinnywe imbyino nyarwanda ziranga umuco gakondo
Ba Nyampinga bahatanaga babanje kubazwa ibibazo binyuranye ngo harebwe ubumenyi bifitemo
Byari ibyishimo byinshi Agiraneza yambikwa ikamba

Amafoto ya Agiraneza Rebecca mbere y’uko atorwa:

Agiraneza Rebecca (1)
Agiraneza Rebecca (2)
Agiraneza Rebecca (3)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages