Yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye muri Danemark hamwe n’inshuti z’u Rwanda bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 13 Mata 2023.
Icyo gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi, ifatanije n’umuryango wa Ibuka Denmark hamwe n’ubuyobozi bw’imiryango mpuzamahanga ishamikiye mu Muryango w’Abibumbye muri Danemark (UN City Copenhagen).
Cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo uwari uhagarariye guverinoma ya Denmark, Minisitiri Kaare Dybvad Bek ushinzwe Minisiteri y’abinjira n’abasohoka mu gihugu no kwakira abimukira, Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’amajyaruguru y’i Burayi ufite icyicaro i Stockholm muri Suwedi, Ambasaderi Dr Diane Gashumba n’abahagarariye ibihugu byabo muri Danemark bagera kuri 20.
Hari na none Umuyobozi w’ibikorwa rusange muri UN City, Raad Gilyana, inshuti z’u Rwanda, abakozi b’imiryango mpuzamahanga, abanditsi, abashakashatsi ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Danemark.
Minisitiri Kaare Dybvad Beg yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, rukaba ubu ari igihugu cyubashywe kandi gitekanye.
Yatanze ubuhamya bw’ibyo yigiye mu Rwanda ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali anagaragaza ko Danemark izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi harimo gukurikirana abanyabyaha bakoze bayikoze bakomeje kwihisha ubutabera ndetse no gukomeza umubano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye.
Ambasaderi Dr Diane Gashumba yihanganishije Abanyarwanda, agaruka ku buryo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe Jenoside yakorwaga, ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zitanze zikayihagarika, zikagarura ubumwe, ituze n’umutekano mu gihugu none u Rwanda rukaba ari igihugu kigendwa kandi gitekanye.
Yanenze cyane abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo n’abayikoze bakomeje kwidegembya cyane cyane mu bihugu by’i Burayi n’abandi banyamahanga bandika amakuru y’ibinyoma no guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Abo ngo bibwira ko byaca intege urugendo igihugu kirimo rwo kubaka ubudaheranwa butajegajega, kwishakamo ibisubizo n’iterambere rishingiye ku muturage.
Yashimiye abateguye igikorwa cyo kwibuka harimo umuryango wa Ibuka Denmark n’ubuyobozi bwa UN City Copenhagen.
Mu bandi batanze ubuhamya n’ibiganiro byari biyobowe na Ernest Sagaga, Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, harimo Judence Kayitesi, Perezida wa Ibuka mu Budage akaba n’umwanditsi watanze ubuhamya bwe bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo mbere, mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho bikubiye mu gitabo cye "A broken life: In search of lost parents and lost happiness".
Umushakashatsi ukomoka mu Butaliyani akaba n’inshuti y’u Rwanda, Sergio Bevilacqua, yagaragaje ibiranga abateguye n’abakoze Jenoside zitandukanye harimo n’iyakorewe Abatutsi, mu bugome ndengakamere bugamije kurandura burundu ababa bagenwe ko bagomba kwicwa.
Yanatanze zimwe mu nama zo kwirinda ko urwango n’ubugome buganisha kuri Jenoside byahabwa intebe muri sosiyete iyo ari yo yose harimo kwigisha abato n’abakuru mu buryo buhoraho umuco w’ubworoherane, gukumira ibikorwa byose biganisha ku ivangura n’urwango ndetse no kubaka ubumwe n’ubufatanye mu bantu.
Josine Kanamugire, Perezida wa Ibuka muri Suède yagarutse ku byakorwa mu kurwanya abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga mu kujijisha abakiri bato n’abanyamahanga bagahakana beruye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Yasabye ko amategeko abembereza abitwaza ubwigenge bwo kuvuga icyo batekereza yavugururwa agahana abarenga imbibi z’ubwo bwisanzure bagakoresha imvugo zibiba urwango.
Abana mu byiciro bitandukanye batanze ubutumwa burimo urupfu rw’agashinyaguro rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo amahanga yakora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha abarokotse mu gukomeza kwiremamo icyizere.
Perezida wa Ibuka Denmark, Egide-Victor Semukanya yashimye byimazeyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbere kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gutanga ubutabera, gufasha abacitse ku icumu no gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera ukundi, anenga amahanga akomeje kurebera imvugo z’urwango zikorerwa cyane cyane Abanye-Congo b’Abatutsi harimo no kubica by’agashinyaguro.
Ni mu gihe raporo nyinshi zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kubigaragaza ntibitange umusaruro. Yagaragaje ko ibimenyetso byinshi byari mu Rwanda mu gihe Jenoside yategurwaga mu Rwanda bihari ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’abayikoze bahungiye muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!