00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Nduhungirehe yakomoje ku bituma u Rwanda ruza imbere mu guteza imbere abagore ku Isi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 March 2023 saa 05:38
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungireye yagaragaje ko kuba u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere abagore atari impanuka, ahubwo bishingira kuri politiki nziza zashyizweho na Leta.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ubusanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe.

Muri uyu muhango witabiriwe n’ingeri z’abanyarwanda n’inshuti zabo, baturutse mu bice by’iki gihugu no mu bihugu bituranye nk’u Bubiligi n’ahandi, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umugore, ari ibyo kwishimira.

Ati “U Rwanda ruzwi nk’igihugu cyashyize imbere uburenganzira bw’umugore. Kugira umugore mu ikoranabuhanga no guhanga udushya nabyo ni iby’ingenzi cyane ariko urugendo ruracyari rurerure ahanini tugendeye ku mateka twanyuzemo aho abagore bakandamizwaga cyane, niyo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu politiki yo gukemura iki kibazo”.

Amb. Nduhungirehe yagarutse ku bimenyetso byerekana uburyo abagore b’abanyarwandakazi batejwe imbere, aho kuri ubu bihariye 61 % mu myanya y’Inteko Ishinga Amategeko, gushyiraho amategeko arengera umugore n’umukobwa n’ibindi.

Ati “Kera byari bizwi ko abahungu aribo bonyine bazungura ababyeyi babo abakobwa bo inshingano zabo kwari ugushyingirwa bakajya mu yindi miryango, ubu ibintu byarahindutse […] umubare w’abakobwa bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye uracyari hejuru, gusa iyo ugeze muri za kaminuza usanga hakirimo ikibazo, iki ni ikibazo tugomba guhangana nacyo , niba imibare igaragaza ko ari benshi mu gihugu bakagombye kwiganza ahantu hose kandi ibi turi kubikoraho bizashoboka.”

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko mu isi iyobowe n’ikoranabuhanga, abagore bakwiriye kugiramo uruhare runini.

Ati “Abagore batagize uruhare mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya ntabwo twagera ku ntego zihamye. Ni abantu b’ingenzi cyane mu kwigisha no mu myanya y’akazi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Yatanze urugero rw’uburyo kuri ubu abagore batunze telefone mu Rwanda usanga bari kuri 55.6% mu gihe abagabo bagera 71.4%. Mu mijyi, abagore batunze telefone 79% mu gihe abatuye mu bice by’icyaro bagera kuri 46%.

Ati “Turacyafite ikibazo cyo kuziba iki cyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gukemura iki kibazo, turizera ko ibi kandi bizakemuka bitari kera.”

Kamali Hilda uyobora Ishami ry’iterambere n’uburinganire bw’abagore muri Diaspora nyarwanda mu Buholandi, mu ijambo rye ry’umunsi yashimye ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere abagore n’abakobwa.

Ati “Igihugu cyacu cyakoze byinshi mu guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore. U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya mbere byagabanyije ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo. U Rwanda nicyo gihugu gifite abagore benshi mu buyobozi, mu mashuri, abagore bemerewe kwandikwaho imitungo nubwo hakiri imbogamizi.”

Yongeyeho ati “Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ugamije kwishimira ibyagezweho ariko turacyafite inshingano zo kugeza uburinganire mu nzego zose, tuvanaho inzitizi zose zibabuza kwisanga mu ikoranabuhanga.”

Yashimiye abagore bo mu Rwanda uburyo bakomeje kwigaragaza mu kurenga imbogamizi zihari, bagakora ibituma bagira uruhare mu iterambere.

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ku bufasha yabahaye mu kwitegura uyu munsi wahariwe abagore.

Ati “Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yadufashije gutegura iki gikorwa, twari dufite abagore batanze ibiganiro ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ikoranabuhanga no guhanga udushya […] Hari n’abamuritse ibyo bakora birimo ibitabo banditse byakikwigisha abana bakurira ino Ikinyarwanda cyangwa n’undi wese waba utakizi ariko ushaka gutangira kucyiga.”

Lisette Neza Ntukabumwe yavuze umuvugo ugaruka ku gaciro k’umugore , aho agaragaza ko kuba umugore ari impano ikomeye ari nayo mpamvu akwiye koko kuzirikanwa.

Mu muvugo we yagize ati “Ubugore narabuhawe kandi nzanabutanga, bishatse kuvuga ko kuba umugore ni nk’impano igomba gukomeza kuba uruhererekane mu bantu batuye Isi.”

Yakomeje agira ati “Buri nkuru yose itangirira ku mubyeyi, umugabo abyarwa n’umugore. Uyu munsi turashaka kumuha agaciro kuko ibyo dufite byose byavuye ku mugore. Ubugore ni inkuru itangirana natwe kandi ntabwo izarangirana natwe.”

Uyu muhango waranzwe no guha umwanya abagore n’abakobwa b’abanyarwandakazi bakamurika ibyo bakora, banagira n’umwanya w’ubusabane nyuma y’imyaka 3 badahura ngo bidagadurire hamwe muri iki gikorwa ngarukamwaka, kubera icyorezo cya Covid-19.

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo abagore bitabire ikoranabuhanga
Kamali Hilda, uyobora Ishami ry’iterambere n’uburinganire bw’abagore muri Diaspora nyarwanda mu Buholandi, yashimye ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere abagore n’abakobwa
Lisette Neza Ntukabumwe yavuze umuvugo ugaruka ku gaciro k’umugore , aho agaragaza ko kuba umugore ari impano ikomeye ari nayo mpamvu akwiye koko kuzirikanwa
Umuhanzi uvanga umuziki, DJ Flora Nyirimbabazi niwe wari watumiwe gushyushy aabari n’abategarugori n’inshuti zabo uwo munsi
Ingabire washinze umuryango Igire Foundation yamuritse ibikorwa bye
Virginie Ingabire, atanga ibitekerezo
Marie-Louise Murekatete, atanga ikiganiro
Murekatete (ibumoso) na Coco Rulinda batanga ikiganiro ku bimaze gukorwa mu guteza imbere Umunyarwandakazi
Dr Mollyn Mugisha- Otim wo muri Uganda usanzwe ari inshuti y’u Rwanda ni umwe mu batanze ikiganiro
Dr Coco Rulinda, ni umwe mu batanze ikiganiro
Abitabiriye banyuzwe n'ibiganiro byatanzwe
Sophia Mukamana van Heesewijk ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Abakuru n'abato bari bitabiriye uyu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, aha ikaze abatanze ibiganiro
Urubyiruko rwakirikiraniye hafi ibiganiro
Sophia Mukamana van Heesewijk ubwo yari mu kiganiro
Ingabire ubwo yari akurikiranye ibiganiro
Coco Rulinda yashimye ibyo u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere abagore
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ingeri z’abanyarwanda n’inshuti zabo, baturutse mu bice by’iki gihugu no mu bihugu bituranye nk’u Bubiligi n’ahandi
Amb Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
Abanyarwanda bitabiriye baturutse mu bice bitandukanye by'u Buholandi no mu bihugu bituranye
Hatanzwe umwanya w’ibibazo, abagabo bahabwa rugari
Uyu munsi waranzwe n'ubusabane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages