00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Rugira yasabye Abanyarwanda baba muri Malawi kwizihiza Umuganura barangwa n’ubumwe no gukora cyane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2023 saa 08:29
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Malawi, Rugira Amandin yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu kwizihiza Umuganura, abibutsa ko bakwiriye kwishimira uyu munsi mukuru barangwa n’ubumwe hagati yabo bugaragarira mu gufatanya.

Ni impanuro Ambasaderi Rugira yagarutseho ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama, i Lilongwe, aho Abanyarwanda baba muri Malawi bahuriye mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura ufite amateka akomeye mu gihugu.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bya Kinyarwanda ndetse, indyo gakondo ndetse n’ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa’.

Ambasaderi Rugira yavuze ko uyu munsi mukuru ukwiriye kwizihizwa Abanyarwanda bimakaza ubumwe, gutabarana, gusangira no gukora cyane.

Ati “Nk’uko byumvikana mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, turashishikarizwa kuganura turangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira. Kudaheranwa n’amage dushishikarira umurimo wo shingiro ry’iterambere.”

Yagaragarije aba Banyarwanda ko Umuganura ari umuhango ufite byinshi uvuze mu mateka y’igihugu cyabo.

Ati “Nk’uko abenshi mubizi, mu mateka y’u Rwanda, Umuganura ni imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami. Wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo Igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka. Umuganura ni ijambo rikomoka ku nshinga “kuganura”, bikaba ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. Wizihizwaga ku mweru w’amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’imyaka n’amatungo yabahaye.”

“Umwami yaganuraga ku mbuto zeze mu Gihugu, na we akaganuza umuryango we n’abatware babaga bari I bwami kandi akabaha ububasha n’imbuto ngo na bo bajye kuganuza imiryango yabo n’abo bayobora. Mu miryango nabo baraganuzanyaga, umuturanyi akamenya undi, inshuti zikaganuzanya. Cyaraziraga kugira uwo uheza cyangwa wima muri uwo muhango w’Umuganura, hakabaho kuzirikana uwo ari we wese utaragize umusaruro bitewe n’impamvu zirimo Ibiza, kurumbya, uburwayi n’ibindi.”

Ambasaderi Rugira yavuze ko uyu muhango wagaruwe bitewe n’uko Leta y’Ubumwe yumvaga akamaro k’umuco mu iterambere.

Ati “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu wa 2011, ishingiye ku ruhare umuco ukwiye kugira mu iterambere ry’Igihugu no mu bumwe bw’ Abanyarwanda. Kuwizihiza muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere ry’Abanyarwanda.”

Yavuze ko mu ntego z’Umuganura haba harimo kwereka Abanyarwanda uruhare rw’Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe bwabo; gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufatanya no gutabarana cyane cyane mu bihe by’amage; gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa n’izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye no gusigasira umuco w’u Rwanda.

Ambasaderi Rugira yagaragarije Abanyarwanda baba muri Malawi ko kuba barabashije kwishyira hamwe bagategura uyu muhango ari ikimenyetso cy’ubumwe.

Ati “Nk’Abanyarwanda mutuye muri Malawi by’umwihariko, kuba mwarabashije kwishira hamwe kugira ngo twizihize Umuganura 2023, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubudaheranwa nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka iri. Dushingiye ku bibazo mumaze iminsi mufite, ibibazo byakomye mu nkokora iterambere ryanyu, iki n’ikimenyetso cy’ubudaheranwa. Ni nayo mpamvu nk’Ubuyobozi bwa Ambassade twaje kwifatanya namwe kugira ngo tubonereho kubakangurira kubumbatira ubumwe bwanyu, tubakomeze kandi tunabakangurire gukomera ku ndangagaciro y’ubudaheranwa.”

Yavuze ko “kwizihiza Umuganura ari ugusubira ku isôoko y’umuco wacu tukavomamo ibishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, uko Igihugu kigenda gitera imbere. Umuganura utuma Abanyarwanda barushaho kuzirikana indangagaciro remezo z’umuco w’u Rwanda arizo: gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe. Mu muco nyarwanda hari imvugo igira iti: “Imfura ni iyo musangira ntigucure, mwagendana ntigusige”. Iyi mvugo igaragarira mu Muganura kuko ari umuhango ugamije gusangira ibyeze no kuremera abatarejeje bitewe n’impamvu zitandukanye.”

Buri mwaka muri Kanama, abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura aho amateka yerekana ko ubusanzwe ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i Bwami no mu muryango nyarwanda wose.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.

Umuganura wabaye imwe mu nzira z’ubwiru, kenshi na kenshi dufata nk’itegeko nshinga ryo mu Rwanda rwo hambere. Ni umwe mu byafatirwagaho ibitaramo nyarwanda, kuko nawo wari ufite umwanya mu bitaramo bitanu byari bikomeye mu Rwanda rwo ha mbere.

Mu munsi mukuru w’umuganura, ibwami hazaga imyaka y’amoko menshi yabaga yeze muri ibyo bihe, ariko mu kuwutegura no kuwizihiza, hakifashishwa imbuto nkuru y’amasaka, ari nayo bengagamo amarwa n’inturire, ubundi bagasangira bishimira ibyiza byagezweho.

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango.

Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije n’ibindi maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Kwizihiza Umuganura byongeye gucibwa n’abakoloni mu 1925, ubwo Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe Umuganura yaciribwaga mu Burundi. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Muri iki gihe, kwizihiza Umuganura byasubiranye agaciro byahoranye kandi kandi ibirori byawo bifite amasomo biha Abanyarwanda mu nzira y’iterambere ry’Igihugu.

Ibi birori by'Umuganura byahurije hamwe Abanyarwanda bavuye hirya no hino muri Malawi
Abana bari muri uyu muhango bahawe amata
Ibirori byo kwizihiza Umuganura byabaye umwanya mwiza wo gusabana hagati y'Abanyarwanda baba muri Malawi
Mu birori byo kwizihiza Umuganura, Abanyarwanda baba muri Malawi bari bateguye amafunguro ya Kinyarwanda
Ambasaderi Rugira yafatanye ifoto y'urwibutso na bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwizihiza Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages