00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Rwanda muri Pologne yateguye ibiganiro bigamije kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 October 2023 saa 06:48
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Pologne yateguye ibiganiro bigenewe cyane cyane urubyiruko muri gahunda y’ibikorwa byahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Uretse imbere mu gihugu, no mu Banyarwanda batuye mu mahanga ibikorwa byo kuzirikana ku bumwe n’ubudaheranwa byarateguwe cyane cyane abo muri Pologne, kimwe mu bihugu bifite urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda biganjemo abanyeshuri.

Gahunda nk’iyi ifasha urubyiruko kumenya aho bakuru babo na bashiki babo bavuye n’aho bagana n’uruhare rwarwo mu gukomeza kubungabunga ibikorwa byiza bimaze kugerwaho.

Ambasade y’u Rwanda muri Pologne yateguye ibiganiro mbwirwaruhame bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe ku isaha y’i Kigali.

Bizatangwa na Ambasaderi, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwacu Julienne na Allan Nyombayire umunyeshuri wiga muri Pologne.

Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga kwiyumvisha ko nta gihugu kiruta iwabo, mu Rwanda, bakacyiyumvamo, bagaharanira kumenya amateka nyakuri y’igihugu cyabo n’aho kigeze cyiyubaka, bakirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura y’u Rwanda cyangwa cyahungabanya ubumwe bwabo.

Ni nyuma y’aho bigaragaye binyuze mu isesengura ryagiye rikorwa, ko Abanyarwanda bari muri Diaspora bagaragaza inzitizi zitandukanye mu rugendo rwo gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa.

Amateka agaragariza ko mbere y’Ubukoloni, Abanyarwanda bari bunze ubumwe, biyumvamo ubunyarwanda n’ishema ryo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Ubumwe bwabo bwaje guhungabanywa n’umwaduko w’Abakoloni binyujijwe muri gahunda ya “mbatanye mbategeke” bituma bimakaza ivangura n’amacakubiri.

Uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy’abakoloni na nyuma y’aho, aya macakubiri yarakuze ndetse atizwa umurindi n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Imbaraga zabwo zakomeje kubakirwa ku macakubiri yagize ingaruka ku mibereho n’imibanire by’Abanyarwanda zirimo gutakaza ubunyarwanda; ubuhunzi ; guhezwa kwa bamwe ku byiza by’Igihugu; kwironda mu buryo butandukanye; ikandamiza n’ivangura mu mashuri n’ubwicanyi bwaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyasigaye ari amatongo, hari abakoze Jenoside bagomba guhanwa, abarokotse bakeneye ubutabera no gufashwa kwiyubaka, hari abaturage bagizwe ingwate n’abahoze muri Leta yakoze Jenoside bakabaherana mu nkambi muri Zaire/DRC n’ahandi.

Ikindi ni uko mu gihugu imbere nta bikorwaremezo byari bihari, Abanyarwanda baratakaje icyizere cyo kubaho no kongera kubana, ubukene bwari bukabije, abaturage baratakarije icyizere imitwe ya politiki n’inzego za Leta kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi bimika umuco w’ibiganiro, bashaka ikibubaka nk’abantu n’Igihugu muri rusange.

Kuba abatuye mu mahanga kenshi batamenya amateka y’u Rwanda nyakuri no kuba kandi badafite amakuru ahagije ku gihugu cyabo, ni ryo shingiro ry’ibiganiro nk’ibi.

Indi mpamvu ni uko bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bacyibona mu ndorerwamo y’amoko, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya ‘Hutu Power’, abandi bakaba bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase ari mu bazatanga ibiganiro
Umuyobozi ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwacu Julienne
Allan Nyombayire, umunyeshuri wiga muri Pologne

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages