Ambasaderi Tumukunde yavuze ko yashimishijwe n’urugwiro ndetse n’ubufatanye yasanganye Abanyarwanda baba muri Djibouti. Yanashimiye kandi buri wese ugira uruhare mu guteza imbere umuryango w’abanyarwanda.
Ambasaderi Tumukunde yavuze ko umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Djibouti ari amahirwe Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro.
Yizeje kandi abanyarwanda baba muri Djibouti ubufatanye mu byo batekereza gukora byose byagirira akamaro Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Mu butumwa bw’umuyobozi w’abanyarwanda baba muri Djibouti, Theobard Nshimiyumuremyi wari uhagarariwe na Manzi François Xavier, Umunyamabanga w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti, yagaragarije Ambasaderi ibikorwa Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakora harimo kwitabira gahunda zose za leta, ubufatanye hagati yabo nk’abanyarwanda baba muri Djibouti, kwigisha abana bato ururimi n’umuco nyarwanda, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kwitabira amatora, kurangirana akazi, gufasha abatishoboye, kugira iminsi y’ubusabane, n’ibindi.
Abagize umuryango w’abanyarwanda baba muri Djibouti (AMIRWA) kandi banasabye Ambasaderi Tumukunde Hope ko yazabagereza ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika akazabasura.
Banasabye kandi ko ku kibanza Leta ya Djibouti yahaye u Rwanda umuryango w’abanyarwanda baba Djibouti bazahabwaho agace gato kakubakwaho aho bazajya bahurira hamwe n’abanya- Djibouti.
Banashimye kandi uburyo ambasade ibafasha muri byinshi banamwizeza ubufatanye mu kuzuza inshingano ze kandi ko bazakomeza guharanira kwihesha agaciro, bakiteza imbere no kuba intumwa nziza z’igihugu cyabo muri Djibouti.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti ugizwe n’Abanyarwanda bagera kuri 41 harimo abakuru bagera kuri 30 n’abana bagera ku icumi n’umwe.
Abanyarwanda baba muri Djibouti bakora imirimo itandukanye, harimo abakorera imiryango mpuzamahanga, abakorera amasosiyete y’ubwubatsi, abakora mu burezi, abakorera ibigo byigenga n’ahandi hatandukanye.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti washinzwe mu 2009 babifashijwemo na Ambassaderi wari uhari muri icyo gihe, Ambasaderi Nsengimana Joseph.
Guhera mu 2009, umuryango wagiye wiyubaka kandi ukagira n’ibikorwa byiza birimo kwitabira gahunda zose za leta no gufashanya hagati yabo nk’abanyarwanda batuye muri Djibouti.



















TANGA IGITEKEREZO