Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Stockholm muri Suède.
Umuyobozi uhagarariye ishami rireberera Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Suède, Ambasaderi Helena Rietz, yavuze ko Suède yifatanyije n’u Rwanda mu bihe nk’ibi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , anongeraho ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza ndetse bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, yongera kubibutsa ko ari inshingano ya buri wese gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Ati “Ntidukwiriye kwihanganira uhakana cyangwa upfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yabikora ku mugaragaro cyangwa mu buryo bw’amayeri, buhishiriye. Hari nko kuvuga ko imibare y’abazize Jenoside atari yo cyangwa kuvuga ko hari n’abandi bapfuye n’ibindi muzi.”
Ambasaderi Nkulikiyinka yongeyeho ko nubwo hari abareberera abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakavuga ngo ‘nimubareke bavuge ntacyo bazadutwara’ bidakwiye kuko n’amagambo ashobora kwica.
Umuhango wo kwibuka kandi wabereye muri Denmark, Finland na Norvege ku itariki 8 Mata, imyiteguro yawo kaba yaragizwemo uruhare n’abagize umuryango w’abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu, unitabirwa n’inshuti zabo.
Abarokotse jenoside batanze ubuhamya hatangwa n’ ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”



















TANGA IGITEKEREZO