Ibi birori byateguwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatanyije na Ambasaderi Dr. Arikana, Chihombori-Quao, uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe ku cyicaro cy’Ubunyamabanga buhoraho bw’uyu muryango muri Amerika ahitabiriye abasaga 120 bagaragaje ko bashyigikiye imiyoborere ya Paul Kagame.
Amb. Mukantabana yashimiye abitabiriye ibi birori avuga ko ukwifatanya ari ikimenyetso cy’ubucuti u Rwanda rwubatse n’icyizere rufitiwe n’ibihugu bya Afurika nk’igihugu cyimakaza indangagaciro z’ubunyafurika.
Agaruka ku nzira zo kongera gutorwa kwa Kagame ngo akomeze kuyobora u Rwanda Amb. Mukantabana yagize ati “Amatora ni inkingi ya demokarasi, abanyarwanda bagaragaje icyo bifuza bagihabwa binyuze mu nzira za demokarasi zizira igitutu giturutse hanze y’igihugu.”
Amb.Chihombori we yavuze ko Afurika igomba gukora ibireba abaturage bayo, igakemura ibibazo byayo ubwayo.
Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera ku buyobozi bwa Paul Kagame haba mu gushyigikira abagore, kuvugurura ubutabera, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere ubukungu.
Yagize ati “ Hamwe na Perezida Kagame uyoboye amavugururwa kuri Afurika, ahazaza hayo ni heza.”
Yakomeje agira ati “ Ibibera mu Rwanda bigaragaza ishusho nyayo y’ubwiza, ubuhanga, ubushishozi no kutemera gukomwa mu nkokora n’icyo ari cyo cyose. Warakoze Kagame kutuyobora no kutwereka uko ibintu bikwiye kugenda muri Afurika.”
Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo umuririmbyi w’Umunyamerika witwa Mary Millben wagejeje ubutumwa ku babyitabiriye akanabaririmbira.
















Ibitekerezo 0