Perezida w’umuryango nyarwanda utuye muri Maine, Leopord Ndayisabye, yagaragaje ko umuco wo gukunda igihugu umaze kuba umurage n’umwihariko ku banyarwanda, bigaragarira bo ubwabo n’inshuti zabo.

Yashimiye abitabiriye icyo gikorwa, aboneraho kubagezaho ibikorwa byakozwe umwaka ushize wa 2017, anabagezaho gahunda y’ibizakorwa uyu mwaka wa 2018.

Kimwe mu bikorwa byakozwe mu mwaka ushize harimo gushyigikira politiki ya leta y’u Rwanda yo kugeza ubuzima n’ubuvuzi kuri bose aho Abanyarwanda batuye muri Maine bakusanyije inkunga isaga amadolari 1000 yakoreshejwe mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda I Washington,DC , Frank Kayijuka, yagarutse cyane ku mateka yaranze ubutwari bw’Abanyarwanda,kuva mu myaka yo hambere kugeza ku rugamba rwo kubohora igihugu ashimangira cyane umuco wo gukunda igihugu.

Yashimye ubumwe buranga Abanyarwanda batuye muri Maine anabakangurira kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu.

Abari bitabiriye uyu munsi bahawe umwanya wo gutanga ibiterezo no kubaza ibibazo mu bwisanzure, ibibazo byiganjemo uburyo serivisi za Ambasade zitangwa.

Frank Kayijuka yababwiye ko hari urubuga (www.rwandaembasy.org) Ambasade yifashiza kugira ngo amakuru ajyanye n’itangwa rya serivisi agere ku bagenerwabikorwa bayo, yerekana umwanya bifata kugira ngo serivisi runaka itangwe ndetse n’inzira zihuse byacamo kugira ngo serivisi zikomeze kugenda neza no kunogera abantu bose bayigana.