Ibirori byabimburiwe n’umukino wahuje Together F.C na Victory F.C, amakipe agizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu Mujyi wa Edmonton.
Ibiganiro byinshi byahatangiwe byashimangiye Ukwibohora nyako ndetse n’icyo bisobanuye ku Munyarwanda.
Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Edmonton, Jean Baptiste Kijuli ubwo yagezaga ijambo nyamukuru ku bitabiriye ibi birori yagarutse ku butwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame zashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.Yavuze ko nta muntu uzasubiza inyuma iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati "Abifuzaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y’isi baratsinzwe. Kandi n’undi wese wifuza kuzasubiza inyuma intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho, azatsindwa nta kabuza".
Yakomeje asaba abanyarwanda batuye Edmonton guhora bihesha agaciro aho bari hose bagahesha n’igihugu cy’amavuko.
Umukino wabimburiye ibi birori wahuje ikipe ya Together F.C na Victory F.C warangiye Together F.C itsinze Victory FC ibitego 3 kuri 2. Mu mwaka wa 2015, ku munsi wo Kwibohora, Victory F.C yari yatsinze Together F.C.
Jean Baptiste Kijuli ubwo yashyikirizaga igikombe ikipe ya Together F.C yabashimiye uburyo bitwaye mu kibuga.
Yashimiye urubyiruko rwitabiriye Umunsi wo Kwibohora ndetse abasaba kuzahora bazirikana uwo munsi ushimangira amateka mashya ndetse no gutsindwa kw’ingabo zicaga abanyarwanda mu mwaka 1994.



















TANGA IGITEKEREZO