00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Itorero “Umurage” ryateguye igitaramo cy’imbyino n’indirimbo nyarwanda

Yanditswe na
Kuya 17 December 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Itorero ryitwa Umurage riba muri Montreal ho muri Canada ryateguye igitaramo bise “Inkera y’Iwacu” cy’imbino, umudiho, indirimbo no gususuruka bya Kinyarwanda, bikazabera kuwa 28 Ukuboza ahitwa theatre "Le Gesu”, hasanzwe habera amaserukiramuco akomeye ya Jazz muri Canada.
Iri torero ryashinzwe kuwa 14 Ukwakira 2012 niryo ryasusurukije abari bitabiriye ibirori bya Rwanda-Day biheruka guhuriza Abanyarwanda benshi i Toronto.
Mu kiganiro cyihariye (Exclusive Interview) IGIHE twagiranye na (…)

Itorero ryitwa Umurage riba muri Montreal ho muri Canada ryateguye igitaramo bise “Inkera y’Iwacu” cy’imbino, umudiho, indirimbo no gususuruka bya Kinyarwanda, bikazabera kuwa 28 Ukuboza ahitwa theatre "Le Gesu”, hasanzwe habera amaserukiramuco akomeye ya Jazz muri Canada.

Iri torero ryashinzwe kuwa 14 Ukwakira 2012 niryo ryasusurukije abari bitabiriye ibirori bya Rwanda-Day biheruka guhuriza Abanyarwanda benshi i Toronto.

Mu kiganiro cyihariye (Exclusive Interview) IGIHE twagiranye na Habineza Jaures, umwe mu bari gutegura iki gitaramo kizabera mu Cyumba Mberabyombi kizwi ku izina rya Theatre "Le Gesu”, 1200 Bleury i Montreal yavuze ko muri iki gitaramo bifuza kugaragarizamo ubukungu n’ubukire bitatse umuco nyarwanda.

Ati "Tuzakora igitaramo kidasanzwe hano muri Canada twerekana umuco nyarwanda gusa kandi 100%"

Avuga ko uretse kuba hazabyinwa imbyino gakondo hakazanaririmba umuhanzi witwa Vicent Nsengiyumva ndetse hakanacurangwa ingoma nyarwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 20 cyangwa 50 mu myanya y’icyubahiro.

Abifuza kubitsa imyanya muri iki gitaramo bahamagara iyi nomero +1-514-754-8964 cyangwa bagasura urubuga www.umurage.net

Dore uko iki gitaramo kizaba giteye
Intore zihamiriza; bimwe mu byiza bigize imbyino n'umuco nyarwanda bizagaragazwa kuri uyu munsi
Abakobwa beza babyina bashayaya kinyarwanda nabo bazaba bahari
Aba bakobwa beza babyina kinyarwanda bazagira umwanya uhagije wo kwiyerekana
Hazaririmbwa indirimbo gakondo ku buryo bwa Live mu gitaramo kidasanzwe kimenyerewe muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages