Umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2023 witabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof Faustin Archange Touadéra, n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ambasaderi Valentine Rugwabiza.
Hari kandi abagize guverinoma ya Centrafrique n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique hamwe n’Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Centrafrique n’inshuti zabo.
Uhagarariye abadipolomate b’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse, guhumuriza abayirokotse no gushimira Abanyarwanda bafashe iya mbere bagahagarika Jenoside bakabohora igihugu.
Yakomeje avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari isomo ku Banyarwanda ndetse no ku isi yose.
Ati "Ni umwanya mwiza umuryango nyarwanda n’isi muri rusange, bakwiye guhagurukira hamwe bakigira ku mateka mabi yabaye mu Rwanda, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zihembera urwango mu rwego rwo gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ahandi ku isi."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Centrafrique wari uhagarariye guverinoma, Sylvie Baipo Temon, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byaha ndengakamere byakorewe ku mugabane wa Afurika nyuma y’ubucakara.
Yakomeje avuga ko ubumwe bw’abaturage ari zo mbaraga, ashimira ubufatanye n’ubwiyunge by’Abanyarwanda nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaboneyeho no gushimira imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresha mu kugarura amahoro muri Centrafrique.
Uyu muhango waranzwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ubuzima n’urwibutso rw’icuraburindi u Rwanda rwavuyemo rutazigera rusubiramo ukundi, ndetse n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!