Abo Banyarwanda baba mu mahanga bazatangira icyo gikorwa mu mwaka utaha, mu rwego rwo guharanira ko bashora imari yabo mu Rwanda aho kuyishora hanze.
Babyiyemeje mu nama yabahuje muri uku kwizei, yari igamije kurebera hamwe uko bakongera ishoramari ryabo mu Rwanda.
Iryo huriro rigizwe n’abantu basaga ibihumbi 37 ,000 bemeza ko kwitabira ibyo bikorwa bizafasha imiryango yabo ndetse na guverinoma y’u Rwanda kugera ku cyerekezo cyayo cyo kugabanya ubukene no guhindura ubukungu bw’u Rwanda.
Aganira na New Times, Nobert Haguma,Umuyobozi wungirije wa RDGN, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu bakomokamo, bakoramo ibikorwa by’ishoramari.
Mbere ngo wasangaga umuntu umwe yifasha akaza gushora imari mu Rwanda, bitewe no kubura amakuru ariko aho bamaze kuyamenyera bahise biyemeza gushora imari kandi bafatanyije.
Ubwo bahuraga n’ikigo gishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda(Rwanda Stock Exchange (RSE), ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), abagize diaspora basobanuriwe neza ibijyanye n’ishoramari ndets n’ibisabwa ndetse n’amahirwe arimo.
Ni muri urwo rwego RDGN irimo gushishikariza abayigize kwitabira ishoramari bazakorera mu isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.
Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru wa RSE yabijeje ko bazabaha ubufasha bwose bakeneye.
Diaspora Nyarwanda yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye irimo uwa 'One Dollar Campaign,' wubatswemo inzu igenewe gucumbikira imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icumbikiye abasaga 190 batishoboye.
Bafite kandi n’indi mishinga harimo uwemejwe ko nta Munyarwanda wo muri Diaspora ugomba gusigara , ugamije kunganira Guverinoma muri porogaramu zayo zitandukanye zirimo Girinka Munyarwanda, mituweli n’izindi.
Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana ko diaspora yinjije mu Rwanda amafaranga asaga miliyoni 147 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2014, nyuma y’ubukeraugendo.





Ibitekerezo 0