Gahunda ya HeForShe yatangijwe muri Kamena 2015, ubwo Abakuru b’Ibihugu 10 batoranyijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) ngo bajye imbere y’ubukangurambaga bwayo bugamije gukangurira Isi gushyigikira uruhare rw’umugore mu iterambere.
Perezida Paul Kagame yahisemo ko mu Rwanda hakwibandwa ku bijyanye no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT), hongerwa umubare w’abagore baryitabira.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza tariki ya 28 Werurwe, yasabye Abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko abagabo, kumutera ingabo mu bitugu bashyigikira iyi gahunda.
Icyo gihe yatangaje ko yemeye ko abagabo bagera ku bihumbi ijana bazasinya ariko avuga ko n’ibihumbi 500 bitagorana kubibona mu gihe abantu babishyizemo ubushake kuko iterambere ry’umugore ari iry’igihugu n’Isi yose ndetse ridashobora kugerwaho atabigizemo ruhare.
Yagize ati “Abagabo bo ku Isi hose basabwe ko bagaragaza ko bashyigikiye iterambere ry’umugore. Ndifuza ko nk’uko u Rwanda rwabigaragaje n’ubundi, twerekana ko dushyigikiye iterambere ry’umugore nk’abagabo cyane cyane. Njyewe narasinye, nabanje gusinya mu bagabo bose. Hari n’abandi bagabo bacye bagiye basinya, abandi bakabikora biguru ntege, muze kumbariza abo bagabo impamvu baseta ibirenge.”
Abanyarwanda baba muri Diaspora bavuga ko bifashishije imbuga za Facebook, Twitter n’izindi bashobora kurushaho kongera uyu mubare.
Nsengiyumva Rutsobe watorewe kuyobora urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Diaspora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko kuba u Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ushyigikiye iyi gahunda bizabafasha kubigeraho.
Aganira na IGIHE, Rutsobe yavuze ko uyu mubare, ubusanzwe watanzwe n’Umukuru w’Igihugu kuwugeraho bisaba uruhare rwa buri wese, ko ari yo mpamvu bifuza kurushaho kubishishikariza ababa hanze.
Agira ati “Twiyemeje kurushaho gukomeza ubwo bukangurambaga muri Diaspora kugira ngo mu 2018 koko u Rwanda ruzabe rufite abantu 500,000 bamaze gusinya. Turi gukangurira abantu bose barimo abasore, urubyiruko n’abagabo kugira ngo iyo mibare izagerweho nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze.”
Carine Kalisa, uba muri Diaspora ya Amerika muri Texas avuga ko kuri we gahunda ya HeForShe isobanuye ko abagabo bashyigikiye abagore nabo barwanya ihohoterwa ryabo.
Agira ati “Kuri njyewe kuba ndi umukobwa ntibimbuza kwiga ibintu bimwe na bimwe, muri Amerika hari abubatsi b’abagabo, hari n’ab’abagore ntibareba igitsina ahubwo bo bareba ubushobozi ufite.”
Kuva tariki ya 24 Werurwe 2016, u Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu byose byo ku Isi mu gushyigikira gahunda ya HeForShe igamije kugaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere aho abamaze gusinya bagera ku bihumbi 183,765 rugakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite 119,646.
Kugira ngo umuntu abashe gusinya ashyigikira iyi gahunda ya HeForShe, ajya ku rubuga rwa internet www.heforshe.org, agakanda ahanditse Count me in, akuzuzamo amazina, email agahitamo n’igihugu [Rwanda], niba ari umugabo cyangwa umugore ubundi agakanda ahanditse ngo I am HeforShe.



















TANGA IGITEKEREZO