Kuva kuya 1 kugeza kuya 15 Nyakanga uyu mwaka kuri IPRC Kicukiro (ahahoze hitwa ETO Kicukiro) hazabera ibiganiro n’imurikabikorwa bigamije gusobanurira no gushyigikira urubyiruko mu kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro impano zarwo binyuze mu gukora imishinga yo kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyateguwe na ELE Rwanda (Emerging Leaders and Entrepreneurs), igizwe n’abanyeshuri bize muri Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yves Iradukunda, umuyobozi wa ELE Rwanda, avuga ko mu uku gushyigigikira iyi mishinga bazibanda ku yijyanye ikoranabuhanga (technology), siyanse (science), ubugeni (art), ubuhinzi n’ubworozi (agriculture) n’ibindi.
ELE Rwanda basaba abanyeshuri n’urubyiruko rufite impano n’ubumenyi bunyuranye kuzitabira iri murika bakagaragaza imishinga yabo bagashyigikirwa.
Biteganijwe ko muri ibi byumweru bibiri hazaba hari n’abashoramari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO