Ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Helsinki tariki ya 4 Gashyantare 2017.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko byamushimishije cyane guhura n’Abanyarwanda bo muri Finlande, bakagira umwanya uhagije wo kuganira ku iterambere ry’igihugu no kubaza bimwe mu byo bifuzaga gusobanuza no kumenya kuri gahunda zitandukanye za Leta.
Yagize ati “Nk’uko biri mu nshingano zanjye nka Ambasaderi ndetse n’abakozi ba Ambasade, tugomba guhura n’Abanyarwanda baherereye mu Karere dushinzwe, tukaganira ku bitekerezo bitandukanye. Cyari ikiganiro cyari gikenewe kandi cy’ingirakamaro ku mpande zombi. Badusabye ko twajya tubasura kenshi.”
Muri ibi biganiro bakomoje ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibikorwa byo gutegura umunsi w’umuganura uhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’u Burayi (Scandinavia).
Ati “ Twaganiriye kandi kuri gahunda y’Umuganura nk’igikorwa gikomeye cyemejwe n’ubuyobozi bw’Abanyarwanda bo muri aka Karere biyemeje kujya bitabira ngo kibahuze bose, umwaka ushize cyabereye muri Suède. Uyu mwaka rero nibo bazakira abandi bo muri aka karere muri icyo gikorwa cy’umuganura muri Kanama. Natwe nka Ambasade twabemereye inkunga ngo icyo gikorwa kizagende neza.”
Yakomeje atangaza ko mu byo baganiriye harimo ku byo bo ubwabo bakorera igihugu cyabo bagiteza imbere ndetse n’icyo Ambasade yabafashamo bakeneyemo inkunga.
Ambasaderi Nkulikiyinka yasabye Abanyarwanda baba muri Finlande kurebera ku bandi Banyarwanda bari mu bindi bihugu uburyo bakora ngo babone aho bahera.
Abanyarwanda bitabiriye ibi biganiro basabwe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama ku bwinshi, biyandikisha ku malisiti y’itora hakiri kare.
Abanyarwanda baba muri iki gihugu kandi bagaragaje komite nshya y’abayobozi b’Umuryango Nyarwanda muri Finlande igizwe n’abantu 11.
Ambasaderi Nkulikiyinka yabijeje kuzakorana neza kugira ngo umuryango wabo, wanditse no mu mategeko y’iki gihugu utere imbere.
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka asanzwe anahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu birimo Suède, Norvège, Iceland na Denmark.



















TANGA IGITEKEREZO