00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guangzhou: Hakusanyijwe amadolari agera ku 4000 yo gufasha abarokotse Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 April 2015 saa 12:45
Yasuwe :

Mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibumbiye muri Diaspora Guangzhou bakusanyije amadolari 4000 yo gufasha abarokotse batishoboye, baniyemeza guhora mu b’imbere mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma.

Kuwa 7 Mata 2015, kimwe n’abandi banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’isi, ababa i Guangzhou na bo batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wo gutangiza ibyo bikorwa wayobowe na Bruce Shyaka, aho abawitabiriye batangiye bafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside mu 1994, hakurikiraho isengesho ryo kubasabira.

Nyuma yo kuganirizwa ku byerekeye abapfobya n’abahakana Jenoside banarebera hamwe uburyo bwo kubyirinda no kubirwanya, abanyarwanda bitabiriye uwo muhango beretswe filimi mbarankuru (documentary film) yiswe “Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi Cyanika 1963”.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Ntwali Alexandre, Umuyobozi wa Diaspora Guangzhou yagize ati “Muri iki gihe cyo kwibuka, ni byiza ko n’abanyarwanda baba hanze bifatanya n’abo mu gihugu muri uru rugamba rwo kurwanya ko genocide yakorewe abatutsi muri 1994 itakongera kubaho na rimwe yaba mu Rwanda cyangwa ahandi aho ari ho hose ku isi.”

Yongeyeho ati“Nka Diaspora dukwiriye kurwanya abayipfobya cyane cyane ko abenshi muri bo baba hanze y’igihugu tukitandukanya nabo. Tugomba kandi gufatana mu mugongo kugira ngo dufashe abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kugarura icyizere cy’ubuzima, bityo bagashobora kwigira no gutera imbere. Diaspora ya Guangzhou izahora mu b’imbere mu kuzuza izo nshingano no kurwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza inyuma."

Mu bindi byakorewe muri uwo muhango, hakusanyijwe inkunga igenewe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nk’imfubyi n’abapfakazi batishoboye, aho mu bantu 30 bitabiriye uwo muhango habashije kuboneka amadolari ya Amerika 4000, ni ukuvuga arenga miliyoni 2 n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.

Amafoto:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages