Uyu muhango witabiriwe n’abasaga 170 wabereye muri Hotel Kaloum ku wa 20 Mata 2019, wateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Guinée Conakry, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ifite icyicaro muri Nigeria.
Wahurije hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo, abayobozi bagihagarariye n’abadipolomate batandukanye.
Ubutumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée Conakry, ufite icyicaro muri Nigeria, bwasomwe n’umwe mu Banyarwanda babayo, Nizeyimana Edouard, yashimiye abitabiriye uwo muhango, avuga ko kwibuka abazize Jenoside atari umwanya wo guheranwa n’agahinda.
Yavuze ko amateka y’u Rwanda arufasha mu nzira y’ubwiyunge no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka igihugu kidaheza.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Guinée Conakry, Dr. Georges Alfred Ki-Zerbo, yihanganishije abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange.
Uyu muyobozi yasabye abitabiriye umuhango wo kwibuka cyane cyane urubyiruko ko nta cyatuma badahuriza hamwe mu kurwanya amakimbirane no kubungabunga amahoro n’umutekano bizafasha Afurika kugera ku iterambere ry’icyerekezo 2063.
Dr. Georges yavuze ko iterambere rishingiye ku bwiyunge, guharanira ubutabera, uburezi, ubuvuzi, ishoramari, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kubabera umusingi w’ibyo bakora byose.
Minisitiri ushinzwe Ishoramari, Ubufatanye bwa Leta n’abikorera muri Guinée Conakry, Gabriel Curtis, wari umushyitsi mukuru, yahumurije Abanyarwanda ku bihe banyuzemo bitoroshye.
Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari umwanya wo kongera guha icyubahiro abayizize bambuwe.
Ati “Ariko ikirenze ibyo nanone ni intangiriro ku Banyarwanda bose yo kwiyunga, kubana mu mahoro no kubaka igihugu cyiza cyunze ubumwe.”
Abitabiriye uwo muhango bacanye urumuri rw’icyizere rugaragaza ko hazaza hatekanye hashingiwe ku miyobore myiza ya Perezida Paul Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO