Nyuma yo gutangiza Kwibuka21 ku itariki ya 7 Mata 2015, mu kiganiro cyihariye, Ambasaderi Masozera yatangarije IGIHE, yamagana yivuye inyuma abakomeza gukomeretsa Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “guhitamo gupfobya no guhakana ni ubugome kandi ni no guhitamo nabi, kuko ushobora guhitamo neza ubuzima bwawe bukakubera bwiza kandi bigafasha n’abandi”.
Amb. Masozera yanagarutse ku mpamvu y’abajya kwibuka tariki ya 6 Mata muri Komine ya Woluwe Saint Pierre n’ingamba zirimo zifatwa, ngo ako gatsiko gapfobya gahakana bagahashye burundu.
Mu ijambo rye François Cornet de Elzius, wari uhagarariye Guverinoma y’u Bubiligi muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahamije ko jenoside yabaye ari jenoside iyakorewe Abatutsi, yemeza kandi ko igihugu cye kigiye gukurikirana birushijeho abapfobya n’abahakana iyi jenoside bakidegembya muri icyo gihugu.
François Cornet de Elzius yanababajwe cyane n’ubuhamya bwatanzwe na Providence Rwayitare umwe mu barokokeye kuri Paruwasi ya Kibuye akaba umwe mu banyarwanda batuye mu Bubiligi, wavuze ko umwe mu bamwiciye ari ku butaka bw’u Bubiligi.
François Cornet de Elzius yasezeranyije Ambasaderi Masozera ko hagiye gufatwa ingamba ku dutsiko tw’abanyarwanda bamwe baza kwibuka uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali tariki ya 6 Mata ku rwibutso rwagenewe jenoside yakorewe Abatutsi, bakaza banavuga ko mu Rwanda habaye jenoside nyinshi.
Eric Rutayisire uyobora Ibuka-Belgique, yamaganye abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ubutabera ko bwakora akazi kabwo mu Bubiligi cyangwa ahandi hose ku isi, abakoze jenoside bagacirwa imanza zibakwiye.
Rutayisire yakomeje asaba abarokotse Jenoside gutanga ubuhamya ngo ibyabakorewe bitazibagirana mu mateka y’isi.
Muri uyu muhango kandi bamwe mu Badepite b’Ababiligi bari batumiwe, babajwe n’ibyo bumvise, haba mu buhamya no mu bindi biganiro byatanzwe na Ambasaderi na Perezida wa Ibuka-Belgique, maze bagira bati: “Hari byinshi tuba tutazi, ubu tugiye gukora uko bishoboka kose itegeko rihana abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi rikorweho vuba na bwangu.
Uretse François Cornet de Elzius wari woherejwe guhagararira u Bubiligi muri uwo muhango, kuyihagararira, na Perezida wa Ibuka-Belgique, Eric Rutayisire, hari hari na Amb. Patrick Gomes umunyamabanga mukuru wa ACP (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbes et du Pacifique), ari na wo buri mwaka ukora igikorwa cyo kwibuka kikayoborwa na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ifatanyije n’ubuyobozi bw’uyu muryango.
Abandi bari muri uyu muhango ni ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Bubiligi, uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu, Pulcherie Nyinawase n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi cyangwa mu nkengero zaho.
Dore ikiganiro mu mashusho (video):



















TANGA IGITEKEREZO