Inyigo zitandukanye yaba izikorwa n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na leta ubwazo, zigaragaza ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifashwa cyane n’abaturage bazo baba mu mahanga (diaspora) haba mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu bikorwa bitandukanye biteza imbere ibyo bihugu.
Mu myaka igera kuri 12 diaspora nyarwanda imaze ivutse, Abanyarwanda bagaragaje umwihariko mu kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko.
Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye mu Kwakira 2012 igamije kwerekana uruhare rw’abenegihugu baba hanze mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo, yibanze ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yagaragaje ko umubare w’amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba hanze ugenda wiyongera.
Mu myaka 10 gusa Abanyarwanda bo mu bihugu bisanga 32 hirya no hino ku Isi bibumbiye muri Diaspora Nyarwanda, imibare igaragazaga ko abagize Diaspora Nyarwanda bamaze kohereza mu Rwanda amafaranga agera kuri miliyari 362 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’aya mafaranga kandi hiyongeraho agendera ku bikorwa bigamije kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bikorwa na Diaspora Nyarwanda.
Bimwe mu bikorwa imaze gukora harimo Umushinga wa “One Dollar Campain” wari ugamije gukusanya inkunga yo kubaka amacumbi y’abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batagira aho bataha. Harimo kandi umudugudu wubatswe na diaspora mu karere ka Bugesera.
Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bagira uruhare mu gushora imari mu Rwanda ndetse no gukangurira abanyamahanga kuza kuhashora imari.
Abahanga bavuga ko mu gihe imbaraga z’abenegihugu bari hanze yacyo zakwitabwaho neza zigahurizwa hamwe muri za diaspora, bashobora gufasha ibihugu byabo kwigira kurusha uko bigirwa n’inkunga z’amahanga.
Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2004 igaragaza ko umugabane w’Afurika muri rusange winjiyemo amafaranga agera kuri miliyari 45 z’amadorali y’Amerika. Nyamara icyegeranyo cy’amafaranga y’inkunga z’amahanga yinjiye kuri uyu mugabane kigaragaza ko hinjiye amadolari miliyari 26 n’igice.
Ibi bisobanuye ko amafaranga yoherezwa n’Abanyafurika baba hanze y’umugabane w’Afurika aruta kure inkunga amahanga agenera ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Binyuze mu munsi wiswe ‘Rwanda Day’ u Rwanda ruha umwanya Abanyarwanda baba hanze wo kungurana ibitekerezo n’umukuru w’igihugu ku buryo bagira uruhare mu iterambere ryacyo.
Ku nshuro yayo ya 6, Rwanda Day igiye kubera mu mujyi wa Toronto muri Canada ku itariki ya 28 Nzeri uyu mwaka, ku nsanganyamatsiko igira iti "Agaciro: Gushyigikira iterambere ry’inzagihe."


















TANGA IGITEKEREZO