Kayitesi yatowe ubwo habaga inama rusange y’umuryango Ibuka-Deutschland yateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Mu ngingo zari ziri kuri gahunda harimo n’amatora nk’uko igihe cyayo cyari kigeze.
Ku mwanya wa Perezida hatowe Judence Kayitesi, umwanya w’uwungirije perezida hatorwa Valentin Rugina, Védaste Musoni atorerwa Ububitsi.
Mu kiganiro na IGIHE Judence Kayitesi yavuze ko ashimira ibyagezweho n’abamubanjirije ndetse yizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu muryango ukomeze gutera intambwe igana imbere.
Ati “Ndashimira komite icyuye igihe yari imaze imyaka 3 kuva Ibuka-Deutschland yashingwa, nyuma y’ibyo bakoze nanjye nzakomeza gushaka icyatuma abagize uyu muryango bose barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tumenyana, duhura tukaganira ku cyaduteza imbere.”
“Ikindi mu mezi ari imbere tuzatangira gutegura ibihe byo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo byose ni gahunda nzitaho na komite dufatanyije. Ikindi ni ugukora byose ngo tubeho kandi twiteze imbere mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Ibuka-Deutschland ni umuryango umaze imyaka 3 wiyongereye ku yindi nka Ibuka-Belgique, Ibuka-Suisse, Ibuka-Italie, Ibuka-Holande, Ibuka -France, Ibuka Denmark, Ibuka-Allemagne, Ibuka-USA, Ibuka-Sénégal, Ibuka-Rwanda na Ibuka- Suède.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!