00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka-France yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 February 2023 saa 07:07
Yasuwe :

Dr Kabanda Marcel yangeye gutorerwa kuyobora Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa (IBUKA France, asimbuye Nsanzimana Etienne wari umaze imyaka itatu kuri ubu buyobozi.

Nsanzimana yari yatorewe mu Nteko Rusange isanzwe yateraniye i Paris ku wa 8 Gashyantare 2020, aho yari asimbuye na none Dr Kabanda Marcel.

Umuyobozi mushya wa IBUKA France ifite icyicaro i Paris yemerejwe mu Nteko Rusange isanzwe yateraniye i Paris ku wa 18 Gashyantare 2023, nkuko biteganywa n’amategeko.

Iyi nteko yagaragarijwemo ibikorwa byakozwe guhera mu 2020, byemejwe binatorwa ku bwiganze bw’abayitabiriye.

Inteko rusange yemeje Dr Kabanda Marcel ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida aba Jeanne Kayigirwa Allaire, Ngaruye Ildephonse yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru, Serge Sugira Mutsinzi yatorewe kuba Umunyamabanga wungirije mu gihe Olivier Gatera yatorewe kuba Umubitsi wungirijwe na Delphine Umwigeme.

Uyu Muryango Ibuka-France uhuje ibikorwa n’indi ikorera hirya no hino ku Isi nka Ibuka-Belgique, Ibuka-Suisse, Ibuka-Italie, Ibuka-Hollande, Ibuka-Danamrk, Ibuka-Deutschland, Ibuka-USA, Ibuka-Sénégal na Ibuka-Suède.

Dr Marcel Kabanda wongeye gutorerwa kuyobora Ibuka France

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages