00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya Rwanda Day Canada 2013 iragenda neza

Yanditswe na

Ange de la victoire Dusabemungu

Kuya 22 September 2013 saa 11:10
Yasuwe :

Bimaze kuba akamenyero ko usibye abanyarwanda baba mu gihugu imbere, n’abanyarwanda baba hanze bahabwa umwanya wo guhura n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Ibi bikorwa binyuze mu gikorwa kimaze kumenyerwa ku izina rya Rwanda Day; uyu ukaba uba ari umunsi wahariwe abanyarwanda mu gihugu runaka aho bahura n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu bagasangira ibitekerezo bigamije (…)

Bimaze kuba akamenyero ko usibye abanyarwanda baba mu gihugu imbere, n’abanyarwanda baba hanze bahabwa umwanya wo guhura n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Ibi bikorwa binyuze mu gikorwa kimaze kumenyerwa ku izina rya Rwanda Day; uyu ukaba uba ari umunsi wahariwe abanyarwanda mu gihugu runaka aho bahura n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu bagasangira ibitekerezo bigamije iterambere, ndetse bakanidagadura bagasabana.

Hagati y’amatariki ya 27 na 28 Nzeri 2013, hakaba hateganijwe igikorwa cya Rwanda Day Canada 2013; kikazitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho azaba aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu batandukanye; ibiganiro bizabahuza n’abanyarwanda batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda bizabere mu mujyi wa Toronto wo mu ntara ya Ontario muri Canada.

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa ikaba igira iti : "Agaciro: gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (MINAFFET), Parfait Gahamanyi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko imyiteguro ya Rwanda Day Canada 2013, imeze neza anongeraho ko iki gikorwa kizitabirwa n’abanyarwanda n’inshuti zabo batari mu nsi y’ibihumbi bitatu.

Yagize ati: “Igikorwa cy’imyiteguro gihagaze neza kandi n’umubare munini w’abanyarwanda bamaze gutangaza ko bazakitabira.”

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti:”Agaciro: Gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza”, Gahamanyi yasobanuye ko iri mu rwego rwo gushikariza abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, gushyigikira iterambere ry’igihu cyabo banihehesha agaciro.

Yasoje asaba itangazamakuru kuzakomeza gutangariza abanyarwanda ibizabera mu gikorwa cya Rwanda Day Canada 2013.

Rwanda Day Canada 2013, izaba ari iya gatandatu

Iyi Rwanda Day yo muri Canada mu 2013, ije nyuma y’izindi zigera kuri eshanu zimaze kubaho, aho iyaherukaga yabereye i Londre/London mu Bwongereza ku tariki ya 18 Gicurasi 2013.

Izindi zayibanjirije zikaba zirimo; iyabereye Boston muri Nzeri 2012, Chicago muri Kamena 2011, i Paris muri Nzeri 2011 n’iyari yabereye Buruseli mu Bubiligi mu Kuboza k’umwaka wa 2010.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages