Uwo muhango wabaye mu ntangiriro za Gicurasi mu ishuri ryitwa “Brownsburg High School” aho wari wateguwe n’Umuryango uharanira amahoro no kubabarirana "Peace Center for Forgiveness and Reconciliation".
Kizito Kalima, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 akaba n’umuyobozi wa "Peace Center for Forgiveness and Reconciliation", yavuze ko kuba yararokotse atabifata nk’ikintu cyoroshye ahubwo ko abyubahiriza yegera kandi akita ku mibereho y’abandi.
Abatanze ubuhamya muri uwo muhango barimo Ms. Eva Kor, w’imyaka 81, warokotse Jenoside yakorewe abayahudi “Holocaust”.
Uwo mukecuru yavuze ko aba "Nazi" bishe Abayahudi bababwira ko ibibazo u Budage n’isi byari bifite icyo gihe byaterwaga nabo.
Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bifite ihuriro rikomeye na Jenoside yakorewe Abayahudi kuko ngo Abatutsi bishwe bazira uko baremwe kandi ko kugirango bishyirwe mu bikorwa, Leta y’icyo gihe yakorejeshe icengezamatwara yumvikanisha ko ibibazo byose u Rwanda rwari rufite byaterwaga n’Abatutsi.
Shirley Cecil wayoboye ikigo gifasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana cyitwa "Prevail Inc" yavuze ko abahuye n’ihungabana bakeneye ubufasha mu kwiyubaka kandi bakerekwa ko batari bonyine mu buzima.
Ushinzwe ikigo kitwa "Center for Interfaith Cooperation" gishinzwe guhuza abafite imyemerere itandukanye baharanira amahoro ku isi, Charlie Wales, yavuze ko buri wese aho ari agomba gukora ibishoboka byose kugirango ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba.
Uwo muhango wasojwe n’ubutumwa bwandikwaga ku mpapuro, bugashyirwa mu bipirizo, bakabwohereza mu kirere nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO