Ibi birori byabaye tariki ya 1 Gashyantare 2018 byanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, abasirikare n’abapolisi b’Abanyarwanda bari mu kazi muri iki gihugu.
Amb. Kimonyo yavuze ko kwizihiza uyu munsi ni uguha agaciro n’icyubahiro abemeye gutanga ubuzima bwabo ho igitambo, bashyira mu bikorwa indangagaciro zikomeye z’u Rwanda.
Intwari zibukwa zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi, uyu utazwi ahagararira abatanze kuva kera ndetse no mu kigihe kizaza barwanira igihugu.
Izindi ntwari zizirikanwa ni Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi ku wa 18 Werurwe 1997. Aba bari mu cyiciro cy’Imena.
Amb. Kimonyo yahaye icyubahiro intwari ziriho n’izitakiriho zaburiye ubuzima mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwari mu maboko ya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’ingabo zari iza RPA.
Yagize ati” RPA nta yandi mahitamo yari ifite uretse gufata intwaro ikabohora igihugu. Uyu munsi turi hano ngo duhe agaciro uruhare intwari zacu zagize mu gutuma u Rwanda ruba igihugu gikomeje gutera imbere uyu munsi.”
Yanahaye kandi icyubahiro Abasirikare n’Abapolisi bari mu kazi muri Kenya, avuga ko nabo bagize uruhare runini mu kubohora igihugu.
Ati ”Benshi muri aba basirikare n’abapolisi tubona hano uyu munsi binjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu bari mu myaka y’ubugimbi, ni iby’agaciro gakomeye kubasha guha icyubahiro imirimo ikomeye bakoreye u Rwanda.”
Uretse gusobaurira abitabiriye uyu muhango ibyiciro bitandukanye ny’Intwari z’u Rwanda zirimo Imanzi, Imena, n’Ingenzi , hanabaye umwanya wo gusabana no kwidagadura mu mbyino Nyarwanda.
<



















TANGA IGITEKEREZO