Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yasobanuye ko impamvu Abanyarwanda baba muri Kenya na Ambasade banze kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye kwibuka, ari uko uwo muryango uvuga ko ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ari Jenoside y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko mu gihe Umuryango w’Abibumbye ugitsimbaraye ku nyito y’uko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 atari Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ukavuga ko ari Jenoside y’Abanyarwanda, ntabwo tuzafatanya kwibuka.”
Yavuze ko ibi binyuranyije n’ingingo ya kabiri y’amasezerano mpuzamahanga ku gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuwa 9 Ukuboza 1948. Asobanura ko Jenoside ari ibikorwa bikoranywe umugambi wo kurimbura muri rusange cyangwa igice cy’abantu hashingiwe ku gihugu, ubwoko, idini.
Kimonyo yemeje ko u Rwanda ruzakomeza kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’andi macakubiri yose, ari nayo mpamvu hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".
Mu ijambo rye, Ndungu Githinji, wari uhagarariye Guverinoma ya Kenya, yashimye uburyo Abanyarwanda bashoboye kuva mu mateka y’umwijima bagateza imbere igihugu ku rwego rushimishije mu myaka 23 ishize.
Yagize ati “Ubwo twibuka ibihe by’umwijima mu mateka y’ikiremwamuntu, tunishimira ibyiza byagezweho na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda. Bafatanyije, batwigishije uko kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye, bishobora kuvamo imbaraga, kugera ku byiza n’icyizere by’ejo hazaza heza.”
Mu buhamya bwatanzwe na Vincent Kayonga warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo yavutse mu muryango w’abana icyenda bakicwa hakarokoka we n’umuvandimwe we umwe gusa.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyanitabiriwe na Amina Mohammed, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Aissa Kirabo Kakira, Umuyobozi mukuru wungirije n’Umunyamabanga wungirije w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO