Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bw’agateganyo amajwi y’ibyavuye mu itora rya Perezida wa Repubulika aho Perezida Kagame yakomeje kuza ku isonga n’amajwi 98,63%, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party wagize 0.47%.
Mu Buholandi amatora ya Perezida wa Repubulika ku banyarwanda baba muri iki gihugu yabaye ku wa 3 Kanama aho ibiro by’itora byafunguye saa moya za mu gitondo gusa hakaba abari bahageze mbere.
Uwo munsi wose muri Ambassade waranzwe n’amatora mu mutuzo n’ibyishimo nkuko Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Abanyarwanda batuye mu Buholandi n’abandi bari mu butumwa bw’akazi muri icyo gihugu, abanyeshuri bahiga; bari babukereye baje kwihitiramo umuyobozi ubakwiriye bafitiye icyizere.”
Abatoye bose hamwe muri iki gihugu barenga 400. Amb. Karabaranga yatangaje ko ari ubwa mbere mu Buholandi amatora yitabiriwe n’umubare munini.
Ku munsi hatangazwaga ibyavuye mu matora, mu Buholandi ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2017 abanyarwanda baribayemo nk’abari i Kigali aho bose bakurikiraga uko igikorwa cyo kubarura amajwi kiri kugenda.
Bahuriye mu Mujyi wa La Haye muri Hotel Carlton, batarama mu byishimo bihebuje bishimira intsinzi ya Paul Kagame.
Muri iki gihugu barataramye kugeza mu rukerera batandukana bose intero ari imwe aho bagiraga bati "turagufite, uradufite,nda ndambara tutazastinda”.



















TANGA IGITEKEREZO