00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 9 April 2015 saa 10:04
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Korea bahuriye mu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 7 Mata 2015 i Seoul.

Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, aho Abanyarwanda n’inshuti zirenga 100 bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwerekeye ku mateka y’u Rwanda, urugendo rwamaze iminota 30 bava kuri sitasiyo ya gariyamoshi bagana aho igikorwa cyabereye.

Basoje urugendo, bahuye n’abahagarariye amatorero, abayobozi batandukanye muri guverinoma biganjemo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amabahanga, abakuriye ibigo bya Leta n’ibyigenga, n’izindi nshuti z’u Rwanda zaturutse mu bice bitandukanye bya Korea.

Bacana urumuri rw'icyizere

Uwarokotse Jenoside watanze ubuhamya yatumye benshi basagwa n’amarangamutima abandi, bamwe kwihangana birananirana bararira, cyane cyane abari bitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere.

Inshuti y’u Rwanda Young-Shim Dho yatewe ishema no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere avuga ko abifitiye gihamya kuko yatangiye gutemberera u Rwanda mu 1999.

Mu butumwa bwe, Uhagarariye Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza icyizere mu iterambere aho gikorana neza n’Abashoramari ba Korea.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea Emma Francoise Isumbingabo yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abavukijwe ubuzima, no gufatanyiriza hamwe n’abasigaye, harwanywa icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Abanyarwanda baba muri Korea bakoze urugendo rwariho ubutumwa bwanditse mu rurimi rwaho

Isumbingabo yagize ati ’’Ntidushobora kwirengagiza kurwanya abahakana n’anapfobya Jenoside mu gihe twibuka Ababyeyi n’Abavandimwe bacu bavukijwe ubuzima mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Muri uwo muhango Korari y’abana yaririmbye indirimbo z’ubahiriza ibihugu byombi (u Rwanda na Korea).

Hafashwe umunota umwe wo guceceka hibukwa inzirakarengane, habaho n’isengesho ryayobowe na Reverend Dr. Billy Kim mbere yo gucana buji 21 nk’urumuri rw’icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages