00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibuka23: Abanyarwanda baba muri Finland bibutse biyemeza ko Jenoside itazasubira ukundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2017 saa 06:58
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Finland bifatanyije n’inshuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza gukomeza kunga ubumwe baharanira ko ibyabaye bitasubira ukundi.

Muri iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Jyväskylä ku itariki ya 8 Mata 2017, Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko nubwo bari kure y’igihugu cyabo, bakwiye guhora bibuka.

Umuyobozi ucyuye igihe w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Finland (RCFF), Issa Dufatanye yavuze ko kwibuka ari ingenzi kandi hari impamvu nyinshi zo kubikora, ndetse anagaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Umuyobozi wa RCFF, Victoire Tyhkanen Nyinawumuntu yibukije abitabiriye uyu muhango impamvu bakwiye guhora bibuka, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze rigira riti “Ntidushobora gusubiza ibihe inyuma cyangwa ngo dukureho ibibi byateye, ariko dufite imbaraga zo kugena ahazaza kandi tukiyemeza ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Hanifashishijwe kandi film yitwa ‘Kinyarwanda’, mu kugaragaza uburyo umuryango Nyarwanda wari ubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugereranyije n’ubu ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages