Nyuma yo yo gusezera muri PressOne akimukira muri Leta ya Ohio, utunganya indrimbo (Producer) Lick Lick yatangiye gukora muri “More Records” bivugwa ko umuhanzi nyarwanda Mr D nawe ayifitemo imigabane.
Ubu Lick Lick akaba ari gukorana n’uyu muhanzi Mr D ndetse n’umuraperi Dada Cross.
Iyi Label ya More Records imaze gushyira hanze indirimbo zirimo “I need you” ya Dada Cross, “My number one” yakorewe amajwi n’amashusho na Lick Lick, usanzwe n’ubundi utunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, ubu akaba asigaye atunganya n’amashusho y’indirimbo aba yakoze mu buryo bw’amajwi.
Uretse aba bahanzi, Label ya More Records ngo ikorera n’abandi bahanzi batayibarizwamo, nk’indirimbo “Africa Mama Land” ya The Ben na Kavuyo, “Nasara ya Meddy” n’izindi.
Indirimbo My number one ya Mister D:
Indirimbo "I need you" Dada Cross yakoreye muri More Records:



















TANGA IGITEKEREZO