Iki gikorwa cyabereye ahitwa “Cercle Munster”, cyanitabiriwe n’abahagarariye Diaspora nyarwanda muri Luxembour no mu Bubiligi.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko yishimiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.
Yagize ati “Iki gihugu gifite byinshi byiza harimo umutekano kuko niwo nkingi ya byose, harimo kugira ubukungu butajegajega kandi ni igihugu gifite amategeko yorohereza abashoramari gukora akazi kabo, u Rwanda tukaba twifuza kubafatiraho urugero muri ibyo byiza bamaze kugeraho.”
Yakomeje yerekana ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kirimo umutekano, kigatera imbere mu bukungu, kibifashijwemo n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yabwiye abatumirwa be ko u Rwanda rushaka kuba igihugu gifite ubukungu buhamye, kandi ko ari igihugu cyo gushoramo imari, rugaha amahirwe buri wese wifuza kurukoreramo.
Urertse ibyo, yanagarutse ku ntambwe rumaze gutera, rukaba rushobora kwakira neza abarugana harimo n’inama mpuzamahanga, ati “U Rwanda ni igihugu cyiza cyo gusurwa, cyo gukorerwamo ubukerarugendo, kuko gifite umutekano n’ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bigenda byiyongera…Turashaka ko ruba ihuriro ry’inama mpuzamahanga, rumaze kwiyubakira inyubako yitwa “ Kigali Convention Center” ikorerwamo inama zo ku rwego mpuzamahanga.”
Yanagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri Afurika cyorohereza abashoramari nk’uko raporo mpuzamahanga zibigaragaza, kikaba n’icya gatatu mu bifite ubukungu buhagaze neza.
Kubw’ibyo, Ambasaderi yabasobanuriye ko kwandikisha ubucuruzi bitwara amasaha atandatu gusa, kandi umuntu ashobora kubikorera kuri internet.
Uretse ibyo, yanagarutse kuri raporo Transparency International iheruka gushyira ahagaragara, ababwira ko u Rwanda ari igihugu cya gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa, kikaba icya mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse ibyo, Ambasaderi yabagaragarije ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’isuku, gifite umutekano wa mbere muri Afurika, kikaza ku mwanya wa gatanu ku Isi.
Uretse umutekano mu gihugu, abadipolomate n’abashoramari babwiwe ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu byohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi hirya no hino.
Aho ingabo zarwo zoherejwe, zigashimirwa ubwitange n’ubunyamwuga, ari nako zikarengera abaturage aho bikenewe.



















TANGA IGITEKEREZO