00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luxembourg: Ambasade y’u Rwanda yateguye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima Aimable Ngarambe
Kuya 2 May 2017 saa 10:16
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi no muri Luxembourg yateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku itariki ya 27 Mata 2017.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu na Madamu Luisella Moreschi, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Luxembourg, ba Ambasaderi n’abandi bahagarariye inyungu z’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu.

Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Madamu Luisella Moreschi, wateguye iki gikorwa cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu kwibuka bagaha agaciro imiryango y’ababo bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Kuba turi hano ni bumwe mu buryo bwo kwamagana bamwe bita uko bashatse jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyungu zabo, ndongera mpamagarire ibihugu byose by’Isi ko twe twibuka jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Nk’uko duhora tubyibutsa, jenoside yakorewe Abatutsi, hicwa n’abandi bashatse kurwanya ako karengane cyangwa batemeraga ibyakorwaga icyo gihe. Aha twatanga urugero rwa Boniface Ngulinzira wari umugabo uzi ubwenge kandi ureba kure, akaba yarabaye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, wanagize uruhare mu masezerano y’amahoro ya Arusha.”

Muri uyu muhango hanibutswe Capitaine Mbaye Diagne wo muri Sénégal, wari mu butumwa bw’amahoro mu ngabo za Minuar zari mu Rwanda icyo gihe, akaba yarabashije gukiza ubuzima bw’ibihumbi by’abanyarwanda mbere y’uko yicwa azize kwitangira abandi.

Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje agira ati “Ni ngombwa ngo dufate uyu mwanya nubwo biba bitoroshye kugira ngo twamagane ku mugaragaro abashaka guhakana ko byabayeho cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Niyo mpamvu tubisubiramo nta kurambirwa mu bikorwa nk’ibi byo kwibuka, tukanamagana Isi yatereranye u Rwanda icyo gihe.”

Hagarutswe kandi ku ntamwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside haba mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, kubaka inzego z’ubuyobozi harimo gusubiza agaciro umugore no gusigasira umutekano kugeza n’aho ingabo z’u Rwanda zisigaye zijya kuwubungabunga hirya no hino ku Isi.

Abitabiriye uyu muhango babanje gufata umunota wo kwibuka
Bacanye urumuri rw'icyizere
Abitabiriye umuhango bakurikiye ibiganiro byatanzwe
Cyrille Uwukuli Ngurinzira (umwana wa Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda)atanga ubuhamya
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
Madamu Luisella Moreschi uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Luxembourg
Padiri Pierre Habarurema
Robert Ngiruwonsanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages