Minisitiri Abdoulaye Diop yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 22 byabereye mu nzu y’Inama Mpuzamahanga y’i Bamako, Centre International de Conferences de Bamako (CICB).
Minisitiri Diop wari uhagarariye Perezida wa Mali muri uwo muhango, yatangaje ko u Rwanda ruyobowe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uhora ashaka iterambere rusange ry’Abanyarwanda no kubatoza indangagaciro zo kwigira no kwiyubakira ejo heza.
Kuwa 9 Nyakanga 2016, nibwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bizihije umunsi mukuru wo Kwibohora. Wahuriyemo abasaga 240 barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abaminisitiri batandukanye, abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri Leta muri Mali ndetse n’inshuti z’u Rwanda zikomoka muri Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda,u Burundi n’ahandi.
Benshi mu bitabiriye ibi birori bishimiye iterambere ridasanzwe u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bagaragaza ko Afurika hari byinshi ikwiye kurwigiraho mu rugamba rwo Kwibohora no kwiyubaka.
Yvette Nyombayire Rugasaguhunga wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Dakar muri Senegal yashimiye Ubuyobozi n’Abaturage ba Mali bemeye kuza kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori ndetse n’uburyo badahwema gushyigikira abanyarwanda.
Yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, asaba abari aho kunamira intwari Fred Gisa Rwigema n’izindi Ntwari zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zibohora u Rwanda.
Rugasaguhunga yerekanye ko urugamba rwo kwibohora rugikomeza, ahamagarira Abanyarwanda n’inshuti zabo gukomeza gusigasira agaciro n’ubumwe, ari byo musingi w’iterambere rirambye.
Emmanuel Bigenimana uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mali yashimiye Perezida wa Mali kuba yaboherereje uza kwifatanya nabo mu muhango wo Kwibohora, anashimira abitabiriye bose.
Ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora byasojwe n’igitaramo cy’indirimbo, imivugo ndetse n’imbyino gakondo.


















TANGA IGITEKEREZO