Iki gikorwa cyabereye i Bamako muri Mali ku wa 6 Nyakanga 2019.
Uretse Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abaruhagarariye, iki gikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi biganjemo abo muri Mali barimo Minisitiri w’Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Yaya Sangare; uw'Ubuzima, Michel Hamala Sidibe; uw'Imiyoborere, Boubacar Alpha Bah ndetse n'uw'Ubukerarugendo n'Ubugeni, Nina Walet Intallou.
Cyaranzwe no kwerekana filime mbarankuru ivuga ku rugamba ingabo zari iza FPR Inkotamyi zarwanye kugira ngo zibohore u Rwanda zinahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, imbyino gakondo, imivugo n’ibindi bigaruka ku butwari bwazo.
Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mali, Alice Gasarabwe, yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye ari umwanya wo kongera gutekereza ababiharaniye barimo ingabo zari iza RPF zari ziyobowe na Perezida Kagame, zimwe zikabisigamo ubuzima.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali ufite icyicaro i Dakar, Dr Mathias Harebamungu, yavuze ko isanganyamatsiko uyu munsi wahawe isobanura neza agaciro u Rwanda ruha abaturage barwo.
Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 4 Nyakanga 1994 Leta yahise yimakaza ubumwe, ubwiyunge n’umutekano by’abanyarwanda.
Minisitiri Yaya Sangare wari uhagarariye Mali, yavuze ko igihugu cye gishima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere uyu munsi rukaba rubarwa mu bihugu byiza ku Isi.
Uyu muyobozi yavuze ko Mali yishimira umubano mwiza ifitanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’ibihugu byombi.













Ibitekerezo 0