Muri iyi mihango yo kwibuka yabaye kuwa 8 Mata 2017, ikabera muri Kaminuza ya Andrews muri Leta ya Michigan, mu buhamya bwatanzwe, Callixite Gasana uvuka mu Karere ka Rwamagana ,Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye. Yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuze mu gihe cya Jenoside ubwo abicanyi bamuteraga amacumu bakamujugunya mu rwobo ariko akabasha kurokorwa n’izari ingabo za FPR Inkotanyi.

Gasana uvuka mu muryango w’abana icyenda, mu gihe cya jenoside ababyeyi be n’abavandimwe be bane barishwe ariko we abasha kurokoka urupfu inshuro zigera kuri eshanu, muri izo nshuro zose harimo n’iyo yajugunywe mu rwobo.

Ati “Nagiye kwiyumva numva ndi mu rwobo harimo intumbi y’umuntu umwe numva sinzi uko bimeze numva ubwenge buratakaye ndavuga nti aho nabereye ibi ntabwo bishoboka, birashoboka se ko umuntu bamuhamba yumva? Cyangwa se birashoboka ko wenda napfuye nkaba ntazi uko gupfa bimera, kuko ntawari wagaruka ngo atubwire uko bimera […] ariko ngeze aho numva ubwenge buragarutse, nahise ntekereza ko bagiye kuzana izindi ntumbi bakandunda hejuru maze nkazapfa nabi maze nigira inama yo kuzamuka kugirango bambone banyice bansubizemo.”

Uwababyeyi Esperance waroshywe muri Nyabarongo
Uwababyeyi Esperance waroshywe muri Nyabarongo
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima

Mu buhamya bwatanzwe na Uwababyeyi Esperance yavuze uburyo mu gihe cya jenoside yaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo akarohanwamo n’umwana we w’umukobwa witwaga Vanessa wari ufite amezi icyenda. Uwababyeyi yibuka neza uko yaroshywe mu mugezi ndetse akagerageza kurokora umwana we ariko bikanga bikarangira uruzi rumutwaye.

Atanga ubuhamya bwe, Uwababyeyi yabukubiye mu Rwandiiko yandikiye uwo mwana we w’umukobwa, aho yavuze ko amukumbuye, ko yibaza uko aba ameze iyo aza kuba akiriho.

Hari aho yagize ati “Byantwaye igihe kirekire kugirango mbashe kukwandikira iyi baruwa ntabwo byatewe n’uko ntari nkwitayeho, natekereje kukwandikira kuva cyera ariko igihe cyose natekerezaga kukwandikira natekerezaga ibyabaye byose kuri wowe mbere y’uko upfa nkahitaga mbireka kuko byanteraga ubwoba nkumva ntabasha kubishobora kubera imvamutima.”

Rustobe Nsengiyumva uhagarariye urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Diaspora ya Amerika, mu ijambo rye yongeye kwibutsa impamvu ari ngombwa ko abantu bahora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko kwibuka ari inshingano kuko bitabayeho habaho kwibagirwa kandi bikaba n’ingaruka kubazavuka mu bihe bizaza. Yongeye kwibutsa ko Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe kugirango babashe kugera kuri byinshi.

Rutsobe yavuze ko nyuma ya jenoside Abanyarwanda bongeye gushyira hamwe mu gufatanya kongera kubaka no guteza imbere igihugu cyari cyarasenyutse kuri ubu ibimaze kugerwaho bikaba byivugira ubwabyo, ibi byose bikabaho ari ukubera imiyoborere no gushyira hamwe birangajwe imbere na Perezida Kagame.

Naho Dr Gatsinzi Basaninyenzi yongeye gusubira mu mateka yaranze itegurwa rya jenoside ndetse n’ukuntu abantu babanje gutegurwa bakigisha icengezamatwara rya jenoside kugeza ubwo byaje kugera kuri jenoside nyir’izina.

Basaninyenzi kandi yongeye kwibutsa uko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubumwe yihutiye gushyiraho gahunda zigamije kongera kubaka, kunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwigisha bundi bushya imibanire y’Abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura byari byarabibwe igihe kirekire.

Uku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byabereye no mu zindi Leta zitandukanye, aho ndetse bizakomeza muri iki gihe cyo kwibuka hakaba n’urugendo rwo kwibuka ruzaba kuwa 19 Gicurasi mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, hari n’ikindi gikorwa cyo kwibuka kizaba ku wa 22 Mata 2017 kikazahuza abatuye mu majyaruguru ya Leta ya California muri State University East Bay.

Nsengiyumva Rutsobe uyobora urubyiruko rwo muri Diaspora ya Amerika
Nsengiyumva Rutsobe uyobora urubyiruko rwo muri Diaspora ya Amerika
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima

Amafoto: IGIHE- Michigan