00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Abanyarwanda bishyuriye mituweri abatishoboye 1000

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 October 2018 saa 04:02
Yasuwe :

Abanyarwanda 1000 bagiye guhabwa ubwisungane mu kwivuza, bakusanyirijwe na bagenzi babo baba muri diaspora ya Mozambique.

Ni igikorwa bamaze iminsi bakora, aho babashije kwishakamo miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ndetse azatangirwa abatishoboye bo mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Mozambique, Baziga Louis, yavuze ko ‘Nubwo bari mu mahanga bazirikana ko hari abanyarwanda batishoboye bari mu gihugu.’

Ati “Twatekereje ko hari abanyarwanda bamwe na bamwe badafite ubushobozi bwo kwishyura mutuelle, twumva twagira umubare runaka w’abantu twishyurira.”

Baziga yasobanuye ko hari byinshi bakenera ku Rwanda bakabibona, akaba ariyo mpamvu nabo batekereje gufasha bagenzi babo n’igihugu, kuko gifite abantu bagihoza ku mutima.

Avuze ko bifuzaga gukusanya amafaranga yo kwishyurira bantu benshi kuruaho, ariko bahura n’imbogamizi zaume bitagerwaho.

Baziga yakomeje asobanura ko iyo ari intangiriro. Ati “Turitegura gukomeza gukora, byanadushobokera, tukagira imirimo igaragara ikorwa n’abanyarwanda bari Mozambique.”

Ubwo abanyarwanda baba muri Mozambique bakusanyaga amafaranga yatanzwemo ubwisungane mu kwivuza bw'abatishoboye
Ubuyobozi bwa Diaspora yo muri Mozambique mu gikorwa cyo gukusanya inkunga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages