Abanayarwanda bo muri Diaspora Nyarwanda batuye muri Flandre Occidentale mu majyaruguru y’u Bubiligi, bahuriye mu gikorwa cyiswe “Rwanda Day at the Coast”. Nyuma y’umuganda habaye kuganira ndetse n’ubusabane.
Mu gukurikirana icyo gikorwa Umunyamakuru wa IGIHE uba mu Bubiligi yaganiriye n’abagiteguye. Pulchérie Nyinawase, Perezida wa DRB-Rugali mu Bubiligi, yadutangarije ko kuganira no gufashanya bisanzwe mu muco nyarwanda.
Agira ati “Mu muco nyarwanda, iyo wabaga utangiye gusiza, abavandimwe baguhaga umuganda, inzu yamara kuzura ku munsi wo kuyitaha ugatumira abavandimwe n’inshuti, mukizihiza ibyo birori.”
Akomeza avuga ko igihe cy’ihinga na bwo ari uko byagendaga. Ati “Igihe cy’ihinga, abavandimwe mu muryango baraterana ku munsi wa mbere, bagaturitsa imbuto. Ahandi bagatumira abavandimwe n’abaturanyi bagakora icyo bita ‘ubudehe”, bwasozwaga n’ubusabane, hakanemezwa umuryango utahiwe.”
Nyinawase akomeza avuga ko no mu muryango iyo umwana yavukaga, umubyeyi yabaga ku kiriri ku munsi wa munani, umwana akambikwa neza akitwa izina. Ati “Icyo gihe babyitaga kurya ubunnyano.”
Mu gushyigikira umuco nyarwanda, Nyinawase avuga ko kuba DRB rugali imaze imyaka ibiri ishinzwe, byabaye ngombwa ko batumira inshuti n’abavandimwe, bagaftanya kwizihiza ibyo birori. Nyinawase agira ati “Ni ishema kuba ishami ryacu muri Flandre Occidentale babigezeho bakavuka, nyuma bakaba barimo bakora ibikorwa nk’ibi byo kuduhuza nk’Abanyarwanda, kandi bereka n’inshuti z’u Rwanda ibyiza by’umuco wacu.”
Ku birebana n’igikorwa cy’umuganda cyakozwe, Nyinawase avuga ko byabaye umwanya wo guhuza abanyarwanda n’abayobozi bo mu gace ka Flandre Occidentale. Insanganyamatsiko ari ubufatanye, ubusabane no kwihesha agaciro ku banyarwanda batuye cyangwa baza gukorera ku nkengero z’inyanja mu Bubiligi "Mer du Nord".
Nyinawase yavuze ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwo muri Blankenberge bifuza ko umunsi w’umuganda wajya ukorwa buri mwaka, aho icyo gihe hajya herekanwa bimwe mu biranga imico y’ibihugu byombi, kandi bemeranyijwe hamwe n’abahagarariye inzego za Diaspora zo mu tundi turere ko n’iwabo uwo munsi wajya ukorwa.
Bizumuremyi Christian uyobora DRB-Rugali yo muri Flandre Occidentale, atangaza ko ashimishijwe n’uko igikorwa cyateguwe na Diaspora abereye umuyobozi cyagenze neza, kandi ashimira ababigizemo uruhare bose. Avuga ko bifuza ko ibikorwa byabo byakwira muri Diaspora Nyarwanda zo ku Isi hose.
Yagize ati “Ibikorwa bikorwa mu rwego rwa DRB-Rugali twifuza ko byakomeza, urwo rwego rukagera aho rwihaza mu mutungo, rukifasha muri byose rudasabye inkunga hirya no hino, kuko usanga hari abashaka kwitwaza izina mu bikorwa byabo bibazanira inyungu bwite. Twifuza kandi ko byakwira mu zindi Diaspora zose zo ku Isi.»
Ambasaderi Masozera uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi witabiriye icyo gitaramo, mu kiganiro na IGIHE, atangaza ko yishimira uburyo Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakomeza kurata no gushyigikira ibyiza n’umco w’igihugu cyabo, kandi bifuza ko igikorwa nk’icyo cyajya kiba buri gihe mu mpera z’ikiruhuko cy’impeshyi.
Ambasaderi Masozera agira ati “Dufite abasore n’inkumi bazi gukora, cyane cyane ko muri ibi bice byegereye inyanja haba hari akazi. Iyo babonye amafaranga menshi boherereza n’abavandimwe cyangwa imiryango yabo iri mu Rwanda, ku buryo igihugu kihungukira. Buri kwezi Abanyarwanda baba hirya no hino ku isi muri rusange bohereza asaga Miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika, bituma n’igihugu cyunguka.”
Abizihije igitaramo cyabaye nyuma y’umuganda, harimo ingoma z’Abarundi, Itorero Irebero n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Ufiteyezu Marechal de Gaul.



















TANGA IGITEKEREZO