00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukwiye guhoza u Rwanda ku mutima- Amb. Nduhungirehe aganira n’abatuye mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 February 2023 saa 06:23
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda batuyeyo guhora bazirikana igihugu cyabo no kugihagararira abo bari hose biganisha ku bikorwa by’ubutwari.

Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu biganiro ku butwari, yahaye Abanyarwanda baba muri iki gihugu ku wa 11 Gashyantare 2023 bikurikira Umunsi wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda wizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ubutwari ari indangagaciro remezo y’u Rwanda uhereye mu gihe cyo kuruhanga no kurwagura, kurengera ubusugire bwarwo, kurubohora, kurwanya Jenoside, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere igihugu n’ibindi.

Yagize ati “U Rwanda ruriho kubera ubutwari bw’abakurambere bacu n’abandi Banyarwanda bagiye barwitangira mu bihe bitandukanye kugeza ubu. Nta butwari, nta Rwanda rwaba ruriho! Bivuze ngo kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba igihugu tuzi, ni ngombwa ko Abanyarwanda twese, cyane cyane urubyiruko, harimo n’urwo muri Diaspora, turangwa n’ubutwari mu byo dukora byose.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ubutwari burangwa n’igikorwa cyangwa igitekerezo cy’ingirakamaro ariko ibyo ntibiba bihagije ngo nyira byo yitwe intwari ahubwo bisaba ko icyo gikorwa cyangwa icyo gitekerezo kigomba kurangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero ku bandi.

Ibyo ngo bishatse kuvuga ko intwari ishyira inyungu rusange mbere y’inyungu bwite kandi ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari.

Ati “Ntabwo intwari ari uwagizwe Imanzi, Imena cyangwa Ingenzi gusa, kuko ibyo ari ibyiciro by’ubutwari bwo mu rwego rwo hejuru. Ariko Abanyarwanda twese, harimo n’abo muri Diaspora, ku kigero cyacu, dushobora natwe kurangwa n’ubutwari mu buzima bwacu no mu bikorwa byacu bya buri munsi.”

“Kugira ngo ibyo bigerweho, hari uburyo bworoshye, ni ukuzirikana iteka intego ya Repubulika y’u Rwanda ari yo ubumwe, umurimo no gukunda igihugu.”

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ubumwe ari ngombwa kugira ngo habeho ubutwari kuko mu mateka y’u Rwanda, nta muntu n’umwe warangwaga n’amacakubiri cyangwa ivangura wagizwe intwari.

Mu gukomera ku butwari, Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda batuye mu Buholandi no hirya no hino mu mahanga gukunda umurimo no kuwunoza bagashakira u Rwanda imbuto n’amaboko.

Kugira ngo ibyo bigerweho, urubyiruko rusabwa guhaha ubumenyi rukitanga kandi rukaba intangarugero ku murimo ari na ko rurwanya ubunebwe, ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi byarudidinza mu kwiyubaka, kubaka imiryango yarwo ndetse n’igihugu.

Yasobanuye ko ubumwe n’umurimo gusa bidahagije mu gihe bidaherekejwe n’intego nyamukuru yo gukunda igihugu.

Ati “Intwari zose twavuze zitangiye u Rwanda, kuva ku musirikare utazwi kugeza ku banyeshuri b’i Nyange, ni uko zarangwaga n’ubumwe, zakundaga umurimo, ariko mbere ya byose zakundaga igihugu. Abanyarwanda mutuye mu Buholandi, mukwiye guhoza u Rwanda ku mutima, rugomba kuba mu byo mukora byose, buri muntu akaba ambasaderi w’igihugu cye.”

Yasabye by’umwihariko urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abanzi b’igihugu kuko bigenda byiyongera, cyane cyane muri iki gihe umutekano wazambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje ati “Tugomba gufatanya mu bwuzuzanye kugira ngo dusigasire indangagaciro Nyarwanda mu mahanga, zirimo kugira ubutwari, guteza imbere umuco wacu no kurengera ururimi dusangiye twese rw’Ikinyarwanda. Tugomba kwibuka iteka ko u Rwanda atari ubutaka, abaturage babutuye na Guverinoma ibayobora gusa. Ikiranga u Rwanda cy’ingenzi ni indangagaciro zacu, umuco uturanga n’ururimi dusangiye. Bivuze ko nta ndangagaciro, nta muco, nta rurimi, u Rwanda rwaba atari u Rwanda. Ni yo mpamvu kubirengera, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga na byo ari ibikorwa by’ubutwari.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda batuye mu Buholandi guhora bazirikana igihugu cyabo
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ubumwe ari ngombwa kugira ngo habeho ubutwari
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatanze ikiganiro ku Banyarwanda batuye muri iki gihugu kigaruka ku butwari
Yasabye by’umwihariko urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages