Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2017, ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk'uko Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yabinyujije kuri Twitter, muri uwo muhango, Amb. Rugwabiza yibukije abari aho ko u Rwanda rushingiye ku baturage barwo, abibutsa ko nta cyagerwaho hatabayeho uruhare rwabo.
Amb. Rugwabiza yagzi ati “Itsinda ry’Abanyarwanda baba hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo twageraho hatari abaturage, turi hano kubafasha. Isura y’u Rwanda ishingira ku baturage, mufite uburenganzira busesuye kuri serivise no ku mutekano.”
Ambasaderi Rugwabiza yasabye urubyiruko guhaguruka rugaharanira iterambere ry’igihugu cyarwo, kugira ngo babashe kuruteza imbere, rushyize imbere umuco n’indangagaciro zibaranga.
Ati “Kugira agaciro ni uburenganzira bwa buri munyarwanda aho ari ho hose ku Isi. Abanyarwanda ntibashyira hamwe badashyize imbere umuco n’indangagaciro zibaranga.”
Ambasaderi Rugwabiza Valentine yagizwe uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’abibumbye mu Ukwakira 2016, ubwo hatangazwaga guverinoma nshya. Yahawe uyu mwanya avuye muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Mineac) yari abereye umuyobozi, yasheshwe nyuma yo guhuzwa n’iy’ubucuruzi n’inganda igahabwa François Kanimba.




Amafoto: @RwandaInUSA




Ibitekerezo 0