00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger: Abanyarwanda bibutse basaba ko abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya bashyikirizwa ubutabera

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 June 2023 saa 01:52
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Abuja bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 10 Kamena 2023.

Ni igikorwa cyabaye mu gihe iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi aho hakomeje kwibukwa abanyarwanda barenga miliyoni bishwe no kubaha agaciro ubwitange n’ubudaheranwa bw’abayirokotse.

Dr Gloriose Daouda Gashugi uyobora Diaspora Nyarwanda muri Niger, yashimiye ubwitabire muri iki gikorwa. Ati “Kwifatanya natwe mu gihe twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 29 ishize, ni ikintu cy’agaciro gakomeye.”

Yavuze ko guhuza imbaraga bifite umumaro kuko bituma abantu bakomeza kuba umwe kugira ngo barwanye ko icyago nk’iki cyashegeshe u Rwanda kitazagira aho ari ho hose cyongera kuba ku isi.

Yagize ati “Twe turi hano uyu munsi dufite inshingano zo gukurikirana ko ‘ntibizongere ukundi’ ishyirwa mu ngiro, aho kuba mu mvugo gusa. Twe nk’Abanyarwanda n’inshuti zacu zo muri Niger tugomba kwita kuri ubwo butumwa. Ni umwanya wo kongera kwiyemeza ko tugomba gukorera hamwe mu kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Muri urwo rwego ngo kwibuka, kuzirikana amateka no kuyakuramo isomo ni ibintu by’ingenzi. Nubwo bimeze bityo ariko haracyari ikibazo cy’uko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, benshi mu bayiteguye n’abayigizemo uruhare bacyidegembya hirya no hino ku isi aho bakomeje kuyihakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yavuze ko bagomba guhuza imbaraga zo gukora ku buryo abo bantu batazashobora gucika ubutabera no kurwanya ko kudahanwa bikomeza kumara igihe kirekire.

Ati “Tugomba kuvuguruza ingengabitekerezo iyo ari yo yose ibafasha gukomeza gutegura umugambi wa Jenoside bahakana iyabaye nubwo isi yose iyemera.”

Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, akaba ari na we wari uhagarariye leta y’u Rwanda mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 29, Francis Nkuriyingoma, yashimiye abaje bose kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri Niger mu gikorwa cyo kwibuka bateguye bafatanije na Ambasade yabo ikorera Abuja muri Nigeria.

Ati “Uyu munsi twahujwe no kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 ubu hakaba hashize imyaka 29 no kuzirikana ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu.

Yongeyeho ko nyuma y’imyaka 29, mu bice bimwe na bimwe by’isi, hacyunvikana imvugo zihembera urwango n’ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gusigasira icyatuma imvugo "ntibizongere ukundi" iba impamo.

Yashoje ijambo rye ashimira ababashije kwifatanya n’Abanyarwanda baba muri Niger anabasaba ko umwaka utaha bazongera bakaboneka ndetse ari benshi cyane ko hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 ishize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ibaye.

Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Niger, Louise Aubin yagarutse ku butumwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yatanze ku munsi w’itangira ry’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashimye intambwe Abanyarwanda bateye mu rugendo rwo gukira ibikomere no kwiyubaka.

Ati “Mu myaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, ntitugomba kwibagirwa ibyabaye. Tugomba gufasha urubyiruko kumva neza uburyo imvugo zihembera urwango ari ikimenyetso simusiga kibanziriza Jenoside.”

“Kurwanya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’ibindi bikomeye bihungabanya uburenganzira bwa muntu, ni insingano zihuriweho. Ni inshingano z’ibanze za buri wese mu bagize Umuryango w’Abibumbye.”

Muri iki gikorwa hagarutswe ku kibazo cy’uko mu bice bimwe by’igihugu hacyumvikana imvugo zihembera urwango, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko u Rwanda rutazabyihanganira.

Ambasaderi wa Espagne muri Niger, Nyakubahwa Mme Nuria Reigosa González (ibumoso acana urumuri rw’icyizere); Nyakubahwa Francis Nkuriyingoma, Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria; Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa muri Niger, Nyakubahwa Michel Epron; Komiseri muri gahunda ya 3N :Minisitiri Ali Bety, Umuhuzabikorwa bya Loni Nyakubahwa Mme Louise Irène Aubin hamwe na Ambasaderi wa Nigeria muri Niger
Abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa bacanye urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda batuye muri Niger n'inshuti zabo bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Gloriose Daouda Gashugi uyobora Diaspora Nyarwanda muri Niger, yashimiye ubwitabire muri iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages