00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ottignies-Louvain-la-Neuve: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi hasabwa ko hubakwa urwibutso

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 April 2023 saa 09:17
Yasuwe :

Guhera tariki ya 7 Mata 2023, abanyarwanda batuye mu Bubiligi batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ahandi hose ku Isi.

Mu Bubiligi umwihariko wabo bibuka mu minsi itandukanye kandi mu Mijyi irindwi; Bruxelles, Charleroi, Liège, Louvain la Neuve, Namur, Mons, Anvers na Flandre Occidental, ubu hakaba hamaze kwibuka imijyi ine hasigaye indi itatu.

Tariki 22 Mata 2022 muri Kaminuza ya UCL (Université Catholique de Louvain-la-Neuve) nibwo Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bagize itsinda ryibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve n’inshuti zabo bafatanyije mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.

Cyitabiriwe na Ambasaderi Dr Dieudonné Sebashongore, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi; uwari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, Échevin, Abdel Ben Mostapha, Ernest Sagaga uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, abahagarariye imiryango Nyarwanda itandukanye mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya misa kimenyerewe muri gahunda zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, i Louvain-la-Neuve, cyayobowe na Padiri Petero Karaveri Nkusi na Ignace Kanyegana, yabereye muri “Chapelle de la Source”, nyuma ya saa sita gikurikirwa no gushyira indabo ahitwa “Mur aux Victimes de l’Intolérance” Place des Sciences.

Padiri Nkusi yagize ati “Abacu bishwe, harimo abemera Imana, no muri twe barokotse n’inshuti zacu iyo dukora iki gikorwa cyo gutura Imana abacu, iki gitambo cya Misa tuba twibuka ibyo bakundaga kandi bakoraga twasangiye”.

Mu ijambo rye, Kanzayire Liliane uyobora itsinda ryibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve yashimiye cyane abaje kubafasha kwibuka.

Ati “Bidutera imbaraga iyo turi kumwe twese twibukira hamwe”.

Amb.Dieudonné Sebashongore, yashimiye cyane abagize itsinda ritegura kwibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve n’ubuyobozi bw’uyu Mujyi n’abanyarwanda bacyitabira, avuga ko ari bwo buryo bundi bwo gutekerereza hamwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tukongera kubaha agaciro no kwiha umugambi wo kurwanya akarengane ku isi hose ntibizongere kubaho kuko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabayemo ubwicanyi ndengakamere butabonerwa amagambo”.

Amb. Sebashongore yakomeje avuga ko kubona mu mezi atatu harishwe Abatutsi barenga miliyoni, ari ikimenyetso cy’uko yateguwe n’ubuyobozi bubi hakoreshjwe urwango rwabibagwa mu bantu no kugendera ku nyungu bwite utarebye iz’abaturage.

Yavuze ko ari jenoside kandi yerekanye ubugwari bw’ibihugu byarebereye ubu bwicanyi.

Ati “Kugira ngo bitazongera kubaho, twese tugomba kwamagana ikintu cyose kiducamo ibice, kikabiba urwango hagati yacu nk’Abanyarwanda, tukubahana aho umuntu akomoka, amadini arimo n’indi myemerere ye ntibitubere inzitizi”.

Ernest Sagaga uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, yagarutse ku buhamya bwatanzwe na Uwamariya Marie Goretti, amushimira ubutwari bwo gusangiza abandi amateka y’umuryango we n’aye bwite mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Sagaga kandi yasabye ko hafatwa umwanya wihariye wo kwibuka imiryango y’Abatutsi yishwe ikazima burundu. Anenga amahanga yarebereye ubwicanyi kugeza aho imiryango yicwa ikazima.

Ati “Hariho ibice 10 bigize ugutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, ubu turi mu cya nyuma cyo kuyihakana ko itabayeho, icyenda bisigaye twabimenye mbere ndetse no muri jenoside”.

Yanibukije ko hakenewe urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere ka Ottignies-Louvain-la-Neuve.

Échevin, Abdel Ben Mostapha, wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, yavuze ko ari inshingano kwibuka abazize Jenoside no kuba hafi abayirokotse.

Ati “Mu gihe tuzaba twibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza ko twibukira ahari urwibutso, nkaba ngiye kubigeza ku muyobozi mukuru uyoborana uyu mujyi Julie Chantry kugira ngo turebe icyakorwa nk’uko byasabwe”.

Nk’uko bimenyerewe muri iyi Kaminuza ya UCL (Université Catholique de Louvain-la-Neuve) habera iki gikorwa cyo kwibuka kigirwamo cyane uruhare n’urubyiruko mu buryo bwo kugitegura no kukiyobora mu rwego rwo kurufasha kumva no kugira ubumenyi mu mateka y’aho ababyeyi babo baturuka ngo ejo n’ejobundi bazakomeze ibyagezweho no kumenya ikibi ngo batazagwa mu mutego ahubwo bazubake u Rwanda rwunze ubumwe.

Umuhanzi Ufiteyezu De Gaulle, Marie-Emilie Mugajugwera n’abagenzi babo bafashije mu kuririmba mu njyana iruhura ijyanye n’igikorwa cyo kwibuka. Ni igikorwa cyasojwe n’ijoro ryo kwibuka, hatangwa ubuhamya.

Umwe mu bategura iki gikorwa Rwayitare Providence yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza i Louvain-la-Neuve byatangijwe Jenoside igihagarikwa. Ni igikorwa cyatangijwe icyo gihe n’abanyeshuri barokotse bigaga muri iyi Kaminuza ya UCL n’abandi Banyarwanda bari bahatuye.

Ubu kikaba gitegurwa n’imiryango itandukanye ituye mu Ntara ya Brabant Wallon ishyigikiwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve ukaba ari ingenzi kuko ukorerwa muri imwe muri Kaminuza Louvain-la-Neuve, iri mu zikomeye ku Isi.

Iyi kaminuza kandi yizemo bamwe mu batekereje ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahibukira buri mwaka bakaba bifuza ko yaba ivomero ry’ubwenge bugamije kubaka amahoro no kurwanya Jenoside.

Igitambo cya misa kimenyerewe muri gahunda zo kwibuka jenoside ykorewe Abatutsi, i Louvain-la-Neuve, cyayobowe na Padiri Petero Karaveri Nkusi na Ignace Kanyegana
Amb. Dieudonné Sebashongore, yashimiye cyane abagize itsinda ritegura kwibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve n’ubuyobozi bw’uyu Mujyi
Kanzayire Liliane uyobora itsinda ryibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve yashimiye cyane abaje kubafasha kwibuka
Ernest Sagaga uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique yavuze ko kuba mu minsi 100 harishwe Abatutsi barenga miliyoni ari ikimenyetso cyuko Jenoside yateguwe
Échevin, Abdel Ben Mostapha, wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, ati : tugomba n’inshingano zacu kuza kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nk’abayabozi b'aka karere, tukamagana ku mugaragaro ko ibyabaye ari amahano kandi bidakwiye kuzongera ukundi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages