Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Ngoro Ndangamateka y’Abayahudi mu Murwa Mukuru wa Pologne, Varsovie, ku wa 8 Gicurasi 2023.
Ni igikorwa cyatangijwe n’umunota wo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’abari baramunzwe n’ivangura ry’amoko n’uturere.
Yagize ati "Iyi tariki iki gikorwa cyabayeho ihuza n’iyicwa ry’abana b’imfubyi bari bahungiye mu Kigo cya SOS Gikongoro bishwe, harimo n’umukobwa wari ufite imyaka 12 Interahamwe zabanje gufata ku ngufu nyuma zikamwica urw’agashinyaguro. Nyuma yaho gato Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze ziharokora abatari bake, ariko benshi bari bamaze kuhicirwa.’’
Amb. Shyaka yanavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu butabera bwunga, rwimakaza guca umuco wo kudahana. Yashimiye kandi ibihugu by’amahanga byaciriye imanza abagize uruhare muri Jenoside cyangwa byohereje abashinjwa icyo cyaha mu Rwanda.
Yunzemo ariko ko bamwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi bakidegembya mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Amerika na Afurika.
Yakomeje ati “Twishimira ko hari ibihugu byinshi ku Isi bishyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dushimira ibihugu by’i Burayi n’ahandi byubahiriza izo nshingano. Ndabamenyesha ariko ko nubwo bimeze bityo, tugifite abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside basaga 1000, Guverinoma y’u Rwanda igishakisha kandi abenshi biganje mu bihugu by’i Burayi, Amerika na Afurika.”
Yashimye ko muri Pologne amakuru ahari ari uko ntawe uhihishe ukekwaho icyo cyaha.
Amb Prof Shyaka yavuze ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, Abanyarwanda bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Yagarutse kandi kuri uru rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda, ashimangira ko Leta y’u Rwanda itazatezuka ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kuko ari byo musingi w’amahoro arambye n’agaciro k’u Rwanda.
Muri iki gikorwa, Amb. Shyaka yashimiye Umurinzi w’Igihango Padiri Stanislaw Urbaniak ukomoka muri iki gihugu watabaye Abatutsi mu Karere ka Ruhango hakarokoka benshi, avuga ko ari umwarimu mwiza wigisha ubumuntu.
Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Pawel Jablonski, wari uhagarariye Guverinoma ya Pologne muri iki gikorwa, yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’umuhate bagaragaza mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati “Twishimira umubano mwiza ibihugu byacu bigezeho no mu bihe nk’ibi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igihugu cyacu cyifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo. Dukwiriye kuzirikana ko ibyabereye mu Rwanda nta handi bikwiriye kongera kuba. Ibyo bizagerwaho biciye mu kumva neza uburemere bw’ibihe bikomeye isi icamo nka Jenoside yabaye mu Rwanda, bidutere kumva ko nta handi bikwiriye kuba ku Isi.“
Yavuze ko Abanya-Pologne bazi icyo kuba inzirakarengane ya Jenoside ari cyo, ari ko amateka ya Pologne agaragaza ubwiyunge, kwiyubaka no kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside Abanazi bakoreye abayahudi bo muri Pologne.
Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena muri Pologne, Gabriela Morawska Stanecka, na we yitabiriye iki gikorwa.
Mu ijambo rye, yamaganye abahakana n’abapfobya Jenoside. Yashimiye Abanyarwanda icyerekezo bahisemo cyo kwibuka no kwiyubaka.
Depite Radoslaw Fogiel na we wari witabiriye ubutumire mu Kwibuka, yafashe mu mugongo Abanyarwanda kandi yashimye ko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Nzu Ndangamuco y’Amateka y’Abahudi muri Pologne harimo n’amateka ya Jenoside bakorewe n’Abanazi.
Prof Marta Mendel mu ijambo rye yagize ati "Mpagaze imbere yanyu, mu izina ry’abayobozi bakuru ba za Kaminuza zose zo muri Pologne, kugira ngo mbabwire ko twifatanije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa no mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu cyanyu."
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Pologne bagera kuri 30, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, aba za kaminuza n’amashuri makuru, abanyamadini n’izindi nshuti z’u Rwanda muri iki gihugu, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu biganjemo urubyiruko rutarageza ku myaka 30, ahitabiriye abasaga 300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!