Uwari uhagarariye Diaspora Nyarwanda yo muri Botswana, Rukundo Claude, yavuze ko iki gikorwa gihoraho aho bafasha abatishoboye, asaba bagenzi be kurushaho kunganira leta muri gahunda zinyuranye.
Yagize ati “Nk’Abanyarwanda baba muri Botswana, nyuma y’uko dukoze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twashatse igikorwa twakorera Abanyarwanda tutari kumwe, dusanga twakwishyurira mituweri abatishoboye. Ni igikorwa dusanzwe dufite ngarukamwaka.”
“Nkaba nasaba Abanyarwanda bagenzi bacu baba hanze ko twakwishyira hamwe bakajya bakora ibikorwa byiza bakagerageza tukunganira leta yacu.’’
Umwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, Giramata Rachel ufite umuryango w’abantu icyenda, avuga ko nta cyizere yari afite cyo kuzabona amafaranga yo kububishyurira muri uyu mwaka.
Yagize ati “Iyi ni inkunga ikomeye cyane, nanjye ngiye gukoresha imbaraga umwaka utaha nziyishyurire kuko kuba turi benshi biragorana kuyabonera icyarimwe. Iyo twarwaraga ahubwo wasangaga twishyura menshi, ubu ndishimye cyane ahubwo ndasaba ngo n’abandi baba hanze bajye bibuka igihugu bagifashe.”
Nsekanabo Revelien we waherukaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza 2015, yashimye aba banyarwanda bo muri dispora babashije kuyimugurira.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuko sinabashaga kwiyishyurira mituweri kuko nayiherukaga muri 2015 nayo nayihawe n’Akagari. Ndashima aba bene wacu rwose barangobotse, nta cyizere nari mfite cyo kuzivuza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yasabye aba baturage ko kuba bishyuriwe mituweri byabatera imbaraga ku buryo umwaka utaha baziyishyurira.
Yagize ati “Ndashimira aba banyarwanda kuba bateye inkunga abaturage batishoboye ariko nasaba aba baturage bafashijwe ko bashyiramo imbaraga, n’ubuyobozi tuzababa hafi ku buryo bakwitegura umwaka utaha bakazigurira ubwisungane mu kwivuza. Umwaka ni munini, batangiye kwitegura ubu umwaka utaha baba barishyuye neza.”
Aabanyarwanda baba muri Botswana basanzwe bafasha abatishoboye, aho guhera mu mwaka wa 2015 bagiye batanga ubwisungane mu kwivuza, umwaka ushize bakaba barabwishyuriye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Nyanza.



















TANGA IGITEKEREZO