00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abanyarwanda bo muri diaspora bahaye ubunani imiryango 200 itishoboye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 January 2019 saa 08:40
Yasuwe :

Abatishoboye bo mu karere ka Rutsiro batuye mu mirenge ya Boneza na Mushonyi bahawe ihene 200 n’abanyarwanda baba mu mahanga, hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene no kwifatanya nabo mu minsi mikuru.

Aya matungo yatanzwe n’abishyize hamwe baba mu bihugu bya Canada, Cameroun, u Busuwisi n’ahandi, mu shyigikira gahunda za leta zo kuvana abaturage mu bukene, haherewe ku gukemura ibibazo byihutirwa bibangamiye imibereho yabo.

Iradukunda Liliane uba muri Canada akaba n’umwe mu bateguye iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu, yemeza ko abagiye bahabwa aya matungo yahinduye ubuzima bwabo, ari nacyo gituma bakomeza kubishyiramo imbaraga.

Ati ”Ubundi ikiba kigamijwe ni ugufasha abaturage guhindura imibereho yabo, tumaze igihe duha abaturage bo muri aka karere amatungo kandi bigenda bibafasha.”

“Kuri ubu twateguye gutanga amatungo yatwaye miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari ihene zigamije kubafasha guhindura imibereho yabo muri rusange, bakabona uko bizamura bakiyishyurira mituweri, bakabona ifumbire n’ibindi.”

Abaturage bahawe aya matungo bavuga ko bari babayeho nabi, barimo n’abageze mu za bukuru ariko ngo ubuzima bugiye guhinduka.

Ubarijoro Elie wo mu murenge wa Boneza yagize ati “Nari mfite imirima ariko kubona ifumbire bikangora, ntabwo bizongera kubaho. Ngiye kuryorora neza ryororoke rimpe ifumbire, ribyare, ngende nunguka ku buryo nzagera ku ihene nyinshi.”

“Ndizeza ko ngiye kurifata neza mu buryo bwose bushoboka, ndashimira abagiraneza, abana bacu baba hanze baba batwibutse bakatuzirikana badukorera ibikorwa byiza nk’ibi kuko biradufasha cyane, bidukura mu bukene.’’

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Butasi Jean Herman, avuga ko aya matungo azafasha abatishoboye gufumbira imirima yabo, bakabona indyo yuzuye.

Ati ”Turashimira aba banyarwanda baba hanze bagira uyu mutima wo gufasha, turashima uburyo bunganira gahunda za leta zigamije kuzamura abaturage. Bari mu murongo mwiza, ni ibintu byo kwishimira cyane.”

“Ubushize baradufashije kandi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura abatishoboye, tugiye gukurikirana aya matungo yororoke, abavuzi b’amatungo barahari baziyambazwe, abaturage nabo bayiteho ntabwo ari ayo kubaga.”

Aba baturage bahawe amatungo, bashimiye ubuyobozi bwiza bukomeza kubazirikana, bashimangira ko aya matungo ari inyunganizi yari ikenewe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abaturage bishimiye amatungo bahawe
Uyu mugabo ahamya ko ihene yahawe izamufasha kwiteza imbere
Ubwo abatishoboye bo mu Karere ka Rutsiro bashyikirizwaga ihene n'abanyarwanda baba muri diaspora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages