00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day London 2013, imyiteguro irarimbanije

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 8 May 2013 saa 09:02
Yasuwe :

Mu gihe hasigaye iminsi 10 mu mujyi wa London mu Bwongereza ngo habere ihuriro ry’ umunsi udasanzwe wiswe “Rwanda day London 2013”, abayobozi ba za Ambasade bafatanyije na za Diaspora Nyarwanda ku mugabane w’u Burayi, bakomeje imyiteguro yo kunoza gahunda y’uburyo bazakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .
Ambasaderi Nkurunziza William uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, ahazakira «Rwanda day London 2013 » atangaza ko imyiteguro ikomeje kugenda neza, kuko abahagarariye (…)

Mu gihe hasigaye iminsi 10 mu mujyi wa London mu Bwongereza ngo habere ihuriro ry’ umunsi udasanzwe wiswe “Rwanda day London 2013”, abayobozi ba za Ambasade bafatanyije na za Diaspora Nyarwanda ku mugabane w’u Burayi, bakomeje imyiteguro yo kunoza gahunda y’uburyo bazakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

Ambasaderi Nkurunziza William uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, ahazakira «Rwanda day London 2013 » atangaza ko imyiteguro ikomeje kugenda neza, kuko abahagarariye ibihugu byabo ku mugabane w’u Burayi ni ukuvuga nk’u Bufaransa, u Budage, u Busuwisi, Suwede, u Bubiligi n’u Buholandi. Luxembourg ihagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Autriche ihagarariwe na Ambasaderi mu Budage.

Ambasaderi Nkurunziza akomeza atangaza ko bafatanya mu guhura n’abanyarwanda mu rwego rwo kurebera hamwe uko uyu munsi wazabera uzawuzamo wese inkunga yo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.

Ku byerekeranye n’ibizaganirwaho muri « Rwanda day London 2013 » nk’uko byatangajwe n’umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano Munyabagisha Valens, ubwo yahuraga na Diyasipora yo mu karere ka Leuven mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, yagize ati « byaba byiza iki kiganiro cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi kuko Perezida Paul Kagame abafitiye ubutumwa azarugezaho .»

Mu Burayi hamaze kugera intumwa zivuye i Kigali mu rwego rwo guhura no gutegurana n’abandi banyarwanda « Rwanda day London 2013 » Abamaze kuhagera ni nka Senateri Dr Bizimana Jean Damascène uri mu Bufaransa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano Ambasaderi Munyabagisha Valens uri mu Bubiligi, Gasamagera Wellars utegerejwe mu Bwongereza n’abandi.

Biganijwe kandi ko Perezida Paul Kagame azaherekezwa n’abanyarwanda benshi bazaturuka mu Rwanda barimo n’abikorera ku giti cyabo nk’uko byagiye bigenda muri Rwanda day mu myaka ishize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro ebyiri no mu Bufaransa inshuro imwe.

Biteganijwe ko Rwanda Day London 2013 izitabirwa n’abantu bari hagati ya 2000 na 3000.

Abazajya London bose, aho bazaturuka hose, bagomba kwiyandikisha kuri e-mail : [email protected] ; na ho ku bakeneye visa bakoresha http://www.visa4uk.fco.gov.uk/applynow.aspx. Mu Burayi, ibiro bihagarariye u Bwongereza bikaba biherereye i Paris mu Bufaransa, kandi bikorera ku murongo wa internet gusa (Online).

Undi murongo mwakuraho amakuru ni uyu: http://rwandadayuk.eventbrite.co.uk/ kandi kwinjira ntakindi kiguzi ni ubuntu kuri bose. Ni bwo buryo bwonyine bwo kwiyandikisha. Ku bakeneye Visa hari ibaruwa ziri muri izo Ambasade bazahabwa ngo zibafashe kuzuza ibikenewe na ho ku bakoresha Twitter, bakoresha (hashtag) #Rwanday. Umurongo wa Ambasade ya UK kuri Facebook ni www.facebook.com, umurongo w’urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ukaba ari www.rwandaday.org, ku bafasha babariza kuri za Ambasade zabo.

Ambasaderi Nkurunziza Williams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages